RFL
Kigali

Donald Trump yatangaje kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:16/11/2022 10:11
0


Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje icyifuzo cye cyo kongera kwiyamamariza ku nshuro ya gatatu kuyobora iki gihugu mu matora yo muri 2024.



Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Donald Trump yatangarije i Floride ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024 aho yagize ati: "Tugomba gukiza igihugu cyacu." 

Iri tangazo rya Trump rije mu gihe bamwe mu banyalepubulika bagenzi be, bamushinja kugira ishyaka ridahwitse mu matora y’igihembwe gishize.

Donald Trump yavuze ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika muri 2024

Ubwo yaganiraga n’imbaga y'abantu bitabiriye ibirori bya Balls mu nyubako ya  Mar-a-Lago iri i Palm Beach, Trump w'imyaka 76 yagize ati: "Turi igihugu kigenda gisubira inyuma.

Kuri miliyoni z'Abanyamerika, imyaka ibiri ishize iyobowe na Joe Biden yabaye igihe cy'ububabare, ingorane, guhangayika no kwiheba."

Yakomeje agira ati: "Kugira ngo Amerika yongere ikomere kandi ihabwe icyubahiro, uyu mugoroba ndatangaza ko nzongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika."

Mbere gato y’iri jambo, Trump yatanze impapuro muri komisiyo ishinzwe amatora y’igihugu atangaza ko yiyamamariza kuba perezida ndetse ashyiraho na konti yo gukusanya inkunga.

Ijambo rya Bwana Trump rigaruka ku nsanganyamatsiko nyinshi yagiye asubiramo mu ruhame, zirimo umutekano w’umupaka, ubwigenge bw’ingufu ubugizi bwa nabi, ndetse n’ibitero byamwibasiye ubwo yarari ku butegetsi.

Umugore we Melania Trump, yifatanyije nawe asoje ijambo. Amakuru dukesha BBC ni uko ibi birori byitabiriwe n'abo mu muryango we bake ugereranije na bimwe mu byabaye kera, ndetse umukobwa we Ivanka Trump n'umuhungu we Donald Jr ntibahabonetse.

Abitabiriye ibirori bya Balls bazunguzaga amabendera ariho Donald Trump 2024

Ubwo Trump yitabiraga inama ya G20 yabereye i Bali, muri Indonesia yabajijwe niba hari icyo yakiriye ku itangazo ryo gukusanya inkunga yatanze, asubiza ati "Oya, ntacyo mu by'ukuri." 

Kuba Trump yatangaje kare kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu yo ku ya 5 Ugushyingo 2024, bigaragara ko ari amayeri yo kwiba urugendo rw’abashobora guhangana gutorerwa kuyobora White House. 

Donald Trump yahise aba uwa mbere winjiye mu matora ndetse abandi bateganya kwiyamamaza harimo Perezida uriho Joe Biden, uwahoze ari Visi-Perezida wa Trump, Mike Pence w'imyaka 63, na guverineri wa Floride Ron DeSantis w'imyaka 44.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND