RFL
Kigali

Rita Ora n'umugabo we Taika bayoboranye EMAs nyuma y'amezi make bashakanye

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:14/11/2022 18:33
0


Rita Ora n'umugabo we Taika Waititi bayoboranye ibirori bya MTV EMAs 2022, bikaba ari ibya mbere aba bombi bagaragayemo bari kumwe, nyuma y'amezi make bitangajwe ko bakoze ubukwe.



Umuhanzikazi Rita Ora n'umuyobozi wa filime zirimo 'Love and Thunder', Taika Waititi bafatanije kuyobora ibirori by'ibihembo bya MTV Europe Music Awards, bikaba bibaye ibya mbere ibi byamamare biherutse gukora ubukwe bihuriyemo. 

MTV EMAs yabaye ku Cyumweru kuya 13 Ugushyingo ibera muri PSD Bank Dome i Düsseldorf mu Budage, akaba ari inshuro ya mbere Ora na Waititi ufitanye abana babiri na Chelsea Winstanley, bari bafatanyije kuyobora ibi birori bikomeye.  

Mu magambo meza, Rita yabwiye Waititi ati: "Wakoze gukorana ibi bintu nanjye Taika", umugabo we nawe amusubiza amusekera ati "Wakoze kunzana."

Rita Ora n'umugabo we Waititi bayoboye ibihembo bya MTV EMAs nyuma y'amezi make bakoze ubukwe

Taika na Rita bavuzwe mu rukundo muri 2021 ubwo bagaragaraga mu ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram. Nyuma muri Kanama, aba bombi banyuze ku itapi y'umutuku nk'abakundana, mu imurikwa rya filime 'Suicide Squad 2'. 

Kuva icyo gihe ntabwo bakunze kwitabira ibirori bihuriramo ibyamamare bari kumwe, harimo n'umunsi hamurikwa filime yayobowe na Taika 'Thor: Love and Thunder' muri Nyakanga i London, ukwezi kwabanjirije amakuru ya ENews yemeza iby'ubukwe bwabo.  

Amakuru dukesha ENews, ni uko aba bombi batakunze kuganira ku bukwe bwabo. Mu kiganiro Rita yagiranye na Jonathan Ross Show mu ntangiriro z'uku kwezi, yavuze ko Taika ari "umufatanyabikorwa" ndetse anagaruka ku bitaramo byabo bya MTV EMAs.

Yagize Ati: "Ni byiza kuba nshobora gukora ikintu gishimishije n'umuntu umeze nk'umuntu nkunda". "Turi umuntu umwe. Ni byiza kubona umuntu ushobora kukunezeza hamwe no gukorana nawe no kubahana, kandi twese twubaha umurimo wa mugenzi wawe. Ni byiza guhana umwanya, ariko kandi tukaba tunari kumwe."


Rita yagarutse ku mubano we na Taika mu imurikwa rya 'Greatest Night Ever' ryabaye muri Nzeri ishize, aho yise uyu muyobozi wa filime "Umuntu mwiza", yongeraho mu ijwi riririmba ati: "Ndi mu rukundo, ndi mu rukundo, ndi mu rukundo. Amina!"

Ora yakomeje avuga ko ababyeyi be bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bashyingiranwe, kikaba ari kimwe mu bimutera imbaraga. Yagize ati "Kuri njye, buri gihe byagenderaga kuri urwo rukundo, gushaka uwo tuzabana, ku buryo nishimiye rwose ko nabikoze." Yongeyeho ati: "Nkunda Taika. Shoutout kuri Taika!"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND