RFL
Kigali

Umunyakenya kabuhariwe mu gusetsa, MCA Trick yemeje gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/11/2022 14:27
0


Umunyakenya, Francis Munyao wamamaye nka 'MCA Trick' mu gusetsa no kuyobora ibirori, yemeje ko agiye gutaramira i Kigali, ahamagarira abakunzi b'urwenya kuzitabira igitaramo cya Iwacu Comedy cyatewe inkunga na FORTEBET.



MCA Trick ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Africa y'i Burasirazuba, aho agaragara mu bitaramo n'ibirori bitandukanye kubw'impano yo gusetsa imbaga afite kuva mu myaka ye y'ubuto.

Trick ukirikirwa n'abantu barenga Miliyoni n'ibihumbi 800 (1,8M) ku rubuga rwa Twitter yamamaye i Nairobi kuva muri 2016, aho yitabiraga ibitaramo bikomeye biyobowe na Churchill Show iyoborwa na Daniel Ndambuki.

Ku rubuga rwa Instagram, MCA Trick yemeje ko azitabira igitaramo cy'urwenya cya Iwacu Comedy, kizabera muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku ya 6 Ugushyingo 2022.

Ubutumwa bwa MCA Trick

Muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Kompanyi ya FORTEBET iyoboye izindi mu guteega ku mikino, kizayoborwa na Mugisha Emmanuel 'Clapton' usanzwe ari icyamamare mu gusetsa ndetse na Miss Muyango Claudine.

MC Trick ugiye gutaramira i Kigali bwa mbere, azafatanya n'abandi banyarwenya bakomeye mu Rwanda, barimo Kanyamukwengo, Rusine, Fally Merci, Itsinda rya Zuby Comedy ari naryo ryateguye igitaramo n'abandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND