Niyitegeka Gratien, benshi bakunze kwita ‘Seburikoko’ cyangwa ‘Papa Sava’, umaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yasinye amasezerano y’imikoranire na CANAL+ Rwanda aho agiye kwamamaza ibikorwa bya shene nshya ZACU TV.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ku cyicaro gikuru cya CANAL+ Rwanda. Umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA, yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya iza yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, ku muyoboro wa 99.
Niyitegeka Gratien nawe yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire, avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.
Papa Sava ni imwe muri filime zinyura kuri ZACU TV Kandi zikunzwe n'abatari bacye
ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri 100% mu rurimi rw'Ikinyarwanda. Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99, gusa guhera tariki 08 Ugushyingo, izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura 5,000 Frw gusa.
Papa Sava yagizwe 'Brand Ambassador' wa CANAL+Papa Sava agiye kujya yamamaza ibikorwa byose binyura kuri ZACU TV
TANGA IGITECYEREZO