RFL
Kigali

Rwamagana: Ubuyobozi bw'Akarere bwagaragaje isomo ryavuye ku mihindagurikire y'ikirere

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/11/2022 8:06
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko imindagurikire y'ikirere yatanze isomo ryo gushaka igisubizo kirambye mu guteza imbere ubuhinzi.



Ibi byatangajwe na Nyirabihogo Jeanne D'Arc, umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere Rwamagana mu muganda udasanzwe gufasha abahinzi kubagara ibigori banateramo ifumbire bahawe Leta mu rwego rwo guhangana n'ingaruka zishobora guterwa nuko imvura yaguye ari nke kubera  n'imihindagurikire y'ikirere.

Uwo muganda wabereye mu gishanga cya Gahonogo mu Kagari ka Nyagasenyi, mu Murenge wa Kigabiro kuwa kabiri Tariki ya 1 Ugushyingo 2022.

Ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru, Visi Meya Nyirabihogo, yavuze ko mu karere Ka igihembwe cy'ihinga 2023A, abahinzi batunguwe n'izuba ryinshi ryakomeje kuva no mu bihe bisanzwe bigwamo imvura y'umuhindo. Yavuze ko utugari 46 muri 82 tugize akarere ka Rwamagana, twibasiwe no kubura imvura.

Yagize ati: "Izuba ryaracanye ntabwo ari mu karere ka Rwamagana gusa kandi ni ukubera imindagurikire y'ikirere, Akarere gafatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi (Minagri), abaturage bahinga ahantu hari amazi barafashijwe bahabwa ifumbire na Leta nta  kiguzi batanze".

"Akarere dufite imashini 30 dutiza abaturage bahinga ahari amazi bakuhira kugira ngo bazabone umusaruro uhagije abaturage batazicwa n'inzara.

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza isomo ryasizwe n'izuba rikomeje kuva mu tugari 46 muri 82 tugize akarere karangwamo ibikorwa by'ubuhinzi. Ati" Isomo ryo kwishakamo ibisubizo ni iryo  twakuye muri ibi bihe, tugomba kwigisha abahinzi gukoresha uburyo bwo kuhira no mu gihe cy'izuba".

"Ntibategereze ko imvura igwa ahubwo tugomba gushyira imbaraga mu gukoresha imashini zuhira imyaka. Igikenewe ni ukwagura imyumvire kuko ibikoresho birahari dushobora no guhinga mu bihe by'izuba tudategereje imvura kugira ngo tubone guhinga".

Dr  Ildephonse Musafiri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi (Minagri) witabiriye uwo umuhanda udasanzwe mu karere ka Rwamagana, yavuze ko Leta yageneye abahinzi imfumbire bashyira mu bihingwa mu gihe cyo kubagara kugira ngo bazabone umusaruro uhagije mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cyatewe no kubura imvura.

Ati"Gahunda turimo muri iki cyumweru ni ugufasha abahinzi bahinga mu byanya bishobora kuhirwa  tukabaha umuganda wo kubagara ibigori bashyiramo ifumbire. Ifumbire irahenda niyo mpamvu Leta yageneye abahinzi  ifumbire bahinga aho bashobora kuhira". 

"Twatanze toni ibihumbi 15 by'ifumbire ya DAAP, tunatanga toni ibihumbi hafi ibihumbi bibiri  ya Urea, turayibahera ku buntu nta kiguzi batanga kugirango umusaruro uzabashe kuboneka.

Abahinzi bahinga ibigori mu gishanga cya Gahonogo babwiye InyaRwanda ko ifumbire bahawe izabafasha kubona umusaruro uhagije kuri hegitari 8 bahingaho bezagaho toni 80 bagahamya ko umusaruro uziyongera.


Imihindagurikire y'Ikirere yabahaye isomo ryo gushaka igisubizo kirambye mu buhinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND