RFL
Kigali

Burkinafaso: Haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Damiba umaze amezi 9 ahiritse uwari Perezida

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/10/2022 7:29
0


Mu murwa mukuru w'igihugu cya Burkinafaso, Ouagadougou, habyutse humvikana urufaya rw'amasasu. Amakuru avuga haburijwemo kudeta yageragejwe na Lt Colonel Emmanuel Zoungurana kugeza ubu bivugwa ko yatawe muri yombi.



Mu bice birimo ibiro by'umukuru w'igihugu, ikigo cya gisirikare ndetse n'ahakorera Radiyo na Televiziyo by'igihugu ni ho humvikanye amasasu menshi.

Nyuma y'ayo masasu, abasirikare benshi bafunze imihanda ijya ku nyubaka za Leta zirimo ibiro bya Perezida n'ingoro y'inkeko ishingamateko ku buryo utwo duce twari turinzwe cyane.

Radio na Televiziyo byamaze umwanya bitumvikana. Ibi byatumye abaturage bakeka ko hakozwe kudeta (Coup d'etat).

Kugeza ubu amakuru avuga ko Lieutenant Colonel Emmanuel Zoungourana ariwe washatse guhirika ubutegetsi.

Hatangijwe imyigarambyo y'abaturage barimo gusaba ko uyu musirikare arekurwa ndetse agasimbura uwo yashakaga guhirika ku butegetsi ubumazeho amezi 9 gusa.

Abaturage bigaragambije bavuga ko Lt Colonel Emmanuel Zoungourana agomba kurekurwa akabayobora kuko barambiwe ubutegetsi buyobowe na Colonel Paul Henri Damiba wananiwe kurangiza ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'intagondwa zigendera ku mahame y'idini ya Isiramu.

Abigaragambyaga kandi bari bitwaje ibendera ry'u Burusiya basaba ko igihugu cyabo gikwiye gusaba kwifatanya na Leta y'u Burusiya, ariko bamaganaga Ubufaransa basaba ko bukwiye kubavira mu gihugu cyabo.

Col. Paul Henri Damiba yagiye ku butegetsi muri Mutarama 2022 ahiritse ku butegetsi Perezida Roch Kabore nawe washinjwaga kudakemura ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'ibyihebe.


Inkomoko: Reuters







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND