RFL
Kigali

Burundi: VOA ntizakomorerwa mu gihe ikoresha umunyamakuru ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/09/2022 17:23
0


Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n'abavugizi b'inzego za Leta y'u Burundi, umuyobozi uyobora ikigo gishinzwe imikorere y'itangazamakuru (CNC) yatangaje ko nta gahunda u Burundi bufite yo gufungura radiyo ijwi ry'Amerika bitewe n'uko ikoresha umunyamakuru uri mu bashatse guhirika ubutegetsi.



Impamvu amaradiyo yose yari yarahagaritswe gukorera mu Burundi ariko nyuma agakomorerwa nyamara Radiyo ijwi ry'Amerika ntihabwe uburenganzira bwo kongera kumvikana i Burundi, ni ikibazo cyabajijwe n'ababitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu ntara ya Kayanza kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Nahimana Vestine, umuyobozi uyobora urwego rushinzwe imikorere y'itangazamakuru, asubiza ikibazo cyabajijwe ku mpamvu Ijwi ry'Amerika ritacyumvikana muri iki gihugu kandi andi maradiyo yarakomorewe, yavuze ko Nyirabayazana ari umunyamakuru Nduwimana Patrick ukorera iki gitangazamakuru, kandi ari mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Nahimana, avuga ko igihe cyose Radiyo ijwi ry'Amerika igikoresha umunyamakuru Nduwimana Patrick nk'umukozi wayo, nta burenganzira izahabwa bwo kongera kumvikanira kuri F.m mu gihugu cy'u Burundi.

Nduwimana Patrick ni umwe mu banyamakuru b'abarundi bahunze igihugu ubwo mu mwaka wa 2015 hategurwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi byatumye abanyamakuru  bagera ku 100 bahunga kubera guhigwa bukware bashinjwa gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi.

Mu 2018 ni bwo amaradiyo arimo BBC n'Ijwi ry'Amerika yafatiwe icyemezo cyo gufungwa bayashinja gukorana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Burundi. 

Perezida Ndayishimiye Evariste amaze gutorwa yasabye ko ibitangazamakuru byari byarafunzwe, byakomorerwa bikongera gukora ndetse urwego rushinzwe imikorere y'itangazamakuru rufata icyemezo cyo kuyaha uburenganzira bwo kongera kumvikanira mu Burundi ariko mu maradiyo yose yemerewe, Ijwi ry'Amerika ntiyemerewe kongera kumvikana muri icyo gihugu. 

Leta y'u Burundi itangaza ko umunyamakuru Nduwimana Patrick aramutse yirukanwe na Radiyo Ijwi ry''Amerika agashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe gushaka guhirika ubutegetsi, nta kabuza iyi Radio yakongera kugira mu Burundi.


Inkomoko: Radio Bonesha FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND