RFL
Kigali

Nyaruguru: Abantu batanu bafashwe bahetse ku magare imifuka 14 y'imyenda ya Caguwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/09/2022 15:24
0


Polisi y'igihugu yatangaje yataye muri yombi abantu batanu bari bahetse imifuka 14 y'imyenda ya Caguwa binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.



Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, aho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare yariho imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Abafashwe ni Musayidire Dieudonné w’imyaka 21, Ndayishimiye Eric w’imyaka 27, Manishimwe Olivier w’imyaka 18, Habumugisha Vianney w’imyaka 25 na Habinshuti Olivier w’imyaka 33, mu mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Ngeri mu murenge wa Munini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’abaturage batuye mu murenge wa Cyahinda ko hari abagabo batanu bari bahetse ku magare imifuka myinshi y’imyenda ya caguwa, hakaba hari imufuka ibiri muri yo basize mu rugo rudatuwemo rwo muri uwo murenge barakomeza. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, bafatirwa mu kagari ka Ngeri mu murenge wa Munini bafite imifuka 12 y’imyenda ya caguwa.”

Yakomeje agira ati:”Bakimara gufatwa bavuze ko bahawe ikiraka n’abagabo babiri bitwa Hakizimana Célestin na Hakizimana Oscar ubu bakiri gushakishwa, ngo babakurire iyo mifuka mu murenge wa Nyagisozi bayigeze mu isoko rya Ndego riherereye mu murenge wa Kibeho aho yari bugurishirizwe, basabwa kujya kwerekana urugo bari basizemo indi mifuka ibiri nayo irafatwa.”

SP Kanamugire yibukije ko magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, ikadindiza iterambere ry’igihugu ndetse ingaruka mbi zayo zikagera ku baturage muri rusange, asaba buri wese kuyirinda no kuyirwanya.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa, maze akangurira n’abandi kujya bayatanga ku gihe magendu n’ibindi byaha bigakumirwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$500000).


Inkomoko: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND