RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Umutesi Lea wakorewe ibirori byo gusezera ubukumi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/09/2022 15:10
0


Miss Umutesi Lea wahatanye muri Miss Rwanda, yamaze gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi, mu gihe habura amasaha macye agasezerana imbere y’Imana nk'uko integuza y’ubukwe bwabo iteye.



Mu masaha macye ashize Umutesi Lea abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye ibyishimo aterwa no kuba agiye kurushinga. Ni amafoto amugaragaza ari kumwe n’urungano rwe rw’abakobwa batandukanye bakomeje kumufasha mu myiteguro.

Mu butumwa bwe yashimye abakobwa bose bari inyuma ya byose, ababwira ko atewe ibyishimo nabo nyuma yo kumutungura no kumufasha mu myiteguro.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 ni bwo Umutesi yambitswe impeta na Peter Nasasira ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore.

Ku gicamunsi cyo kuwa 23 Nzeri 2022 ni bwo uyu mukobwa n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022. Buzabera ku I Rebero ahitwa Golden Garden

Umutesi Léa yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ashyigikiwe n’umuhanzi uri mu bakomeye mu Karere, Alikiba.


Umutesi Lea ibyishimo byari byose ku maso

Ibi byatumye benshi batangira gucyeka umubano wihariye hagati ye na Alikiba, gusa Umutesi yatangaje ko ari inshuti y’umuryango wabo gusa.

Hashize umwaka umwe uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda akaba yaragarukiye mu cyiciro cya nyuma. 

Tariki 23 Nzeri 2022 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.



Umutesi Lea aritegura gukora ubukwe na Peter 




Lea yashimye inshuti ze uburyo zakomeje kumwitaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND