RFL
Kigali

Dua Lipa mu munyenga w'urukundo n'umunyarwenya Trevor Noah-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2022 13:59
0


Umuhanzikazi Dua Lipa ari mu munyenga w'urukundo n'umunyarwenya Trevor Noah.



Umwongerezakazi Dua Lipa uri mu bahanzikazi  bagezweho ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’aho atandukaniye n'umunyamideli Anwar Hadid bari bamaranye imyaka 3 bakundana kuri ubu yongeye kujya mu rukundo, n'umunyarwenya kabuhariwe Trevor Noah. Iby'urukundo rwabo byari bimaze iminsi micye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga gusa nta gihamya ifatika ihari, dore ko Dua Lipa na Trevor Noah bari batarabyemeza gusa mu masaha macye ashize bemeje ko bari mu munyenga w'urukundo bidasubirwaho.


Umuhanzikazi Dua Lipa hamwe n'umukunzi we mushya Trevor Noah batembereye New York.

Dua Lipa n'umunyarwenya Trevor Noah uherutse kuyobora ibirori bya Grammy Awards 2022, bagaragaye mu mujyi wa New York aho bari bagiye gusangirira muri resitora ari naho bafotowe bari kugirana ibihe byiza. Nyuma yo kuva gusangira, Noah na Lipa batembereye i New York ikiganza ku kindi ndetse banafotowe bari gusomana byimbitse imbere y'abantu.

Dua Lipa na Trevor Noah basangiriye muri resitora.


PageSix yatangaje ko Trevor Noah yemeje iby'urukundo rwe na Dua Lipa nyuma y’uko atangaje ko yasezeye ikiganiro The Daily Show yari amaze imyaka 7 akora, kinyura kuri Comedy Central hamwe na Paramount TV. Byanatangajwe ko nyuma yo gusezerera iki kiganiro, Trevor Noah yaba agiye gutura mu Bwongereza akegera umukunzi we mushya Dua Lipa.

Umuhanzikazi Dua Lipa mu munyenga w'urukundo na Trevor Noah.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND