RFL
Kigali

Uburyo wakoresha ugashimisha umukunzi wawe agahorana akanyamuneza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2022 13:58
3


Menya uburyo bworoshye wakoresha ugashimisha umukunzi wawe, agahorana akanyamuneza.



Gushimisha umukunzi wawe ni kimwe mu bintu by'ingenzi hagati y'abakundana, kuko iyo nta byishimo biri hagati yabo nibyo bivamo gucana inyuma cyangwa guhagarika umubano wabo. Niba ushaka ko umukunzi wawe ahora yishimye, dore uburyo bworoshye wakoresha:

1. Kumenya isabukuru y’amavuko ye

Iyo umenye isabukuru y’amavuko y’umukunzi wawe ushaka uburyo umutungura ukamwereka ko ubizi kandi ubizirikana, hanyuma ugashaka akantu wamuha ako ariko kose karamushimisha kandi kakamwereka ko urukundo umukunda ari urw’ukuri, bityo umunezero ukaba wose mu rukundo rwanyu.

2. Kumuhamagara ukamubwira ko umukunda mu masaha atamenyereye

Burya kubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ijambo usanga riba ryiza hagati yanyu. Rero iyo urimubwiye mu buryo atari amenyereyemo birushaho kumushimisha, n’aho aba ari hose akomeza aritekerezaho, ariha agaciro kadasanzwe bituma ahora agutekereza akumva uhora umunezeza.

3. Kumutembereza

Umukunzi wawe uko yaba ameze kose akeneye ko umutembereza mukishimana, akumva ko umunsi umubereye uw’amateka. Benshi iyo bumvise gusohokana umukunzi wawe bumva ko ari ukujya ahantu hahenze, bigatuma kujyayo bigusaba ubushobozi bwinshi kandi burya ubushobozi waba ufite bwose bwakwemerera gushimisha umukunzi wawe. Icyo gihe mujyana ahangana n’ubushobozi bwawe ukirinda kwisimbukuruza uziko aribwo wamunezeza, dore ko burya abakundana banga umuntu wisumbukuruza, umwiyemeraho. Ibyo rwose azabigukundira kandi abikubahire.

4. Kumusoma umutunguye

Gusomana n’umuntu muba mukundana ni ibintu bishimisha buri umwe wese, dore ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo. Rero iyo utunguye umukunzi wawe ukamusoma aho mwaba muri hose, ni ibintu bimushimisha cyane bigatuma ahora abizirikana.

Mu buzima bwa muntu gutungurwa mu byiza ni igikorwa kinyura umuntu, noneho iyo ubikorewe n’umukunzi wawe mu gihe utanatekerezaga ko byaba, birushaho gutuma umwiyumvamo kandi urukundo rwanyu rukarangwa n’umunezero gusa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miburo1 year ago
    Fise umukobwa nkuze ntachaka kodutebera kure muhira ngo bomwankira sinzi iconokora
  • Rukundo Samuel1 year ago
    Ndumva kubwanjye umukunzi wanjye namukorera byose.nkirinda kumubabaza,kumuca inyuma,kumutesha agaciro.bityo tugakundana Urukundo ruzira iherezo.
  • Umutoni1 year ago
    mubuzima ntakiryoha nko kubon'umunt'ugukunda kg nawe umukunda mukirinda kubabazanya nshima cyane umukunzi kuo ankunda kd nange mukunda nuw'agaciro mubuzima andutira benshi kuo ankund'uruzir'uburyarya ndabimukundira kd nkanabimwubahira





Inyarwanda BACKGROUND