RFL
Kigali

Ibintu abasore bagomba kwitondera mbere yo gutera ivi mu ruhame

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2022 13:34
0


Mbere y’uko umusore wese afata umwanzuro wo gutera ivi (Proposal), agomba kumenya ibintu byo kwitondera kugira ngo bitazabangamira iki gikorwa gikomeye cy'urukundo.



Mu gihe wifuza kwambika impeta umukunzi wawe umutunguye kandi ukabikorera mu ruhame ibimenyerewe nko gutera ivi, hari ibintu ugomba kubanza kwibaza ukanabibonera ibisubizo mbere y’uko winjira muri icyo gikowa kifuzwa n’abasore benshi.

Mu gihe rero iki gikorwa waba ugiye kugikora kuko wifuza ko kizaguhora mu mutwe mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, ugomba kubanza kwibaza ibi bintu bitatu:

1. Ugomba kubanza kumenya ko mwese muhuje imyumvire ku gutera ivi

Ugomba kubanza kumenya ko mwese icyo gikorwa cyo kwambikana impeta mu ruhame mucyemeranywaho. bi ni ingenzi kuko hari igihe ushobora gushaka kuyimwambikira mu ruhame we atabikozwa akagusebya kandi atakwanga, ugatungurwa n’uko yitwaye bikaba byagira n’ingaruka ku rukundo rwanyu.

2. Ugomba kuba uzi neza ko umukunzi wawe akunda gutungurwa

Ikindi cy’ingenzi ugomba kwitaho mbere yo gutera ivi, ni imiterere y’umukunzi wawe ku bijyanye no gutungurwa (Surprise). Kuko asanzwe adakunda gutungurwa noneho ukamutungurira mu ruhame, waba ukoze ibintu bishobora kukugwa nabi bikagira n’ingaruka zitari nziza ku rukundo rwanyu.

3. Kuba mwaraganiriye mbere ibyerekeranye no kubana kwanyu n’ubukwe

Mbere y’uko umuterera ivi, ugomba kuba waramuganirije ku by’ubukwe bwanyu no kubana kwanyu akabyumva, n’ubwo waba utaramubwiye igihe ubiteganyiriza kuko kubimuganirizaho bituma umenya niba abyiteguye cyangwa atabyiteguye. Mushobora kuba mukundana ariko kubana kwanyu ari ikindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND