RFL
Kigali

USA: Umuganga w'umusirikare akurikiranyweho gukorera ubutasi igihugu cy'u Burusiya afatanyije n'umugore we

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/09/2022 12:53
0


Abagore babiri babana bahuje ibitsina barimo umuganga uvura ingabo za Amerika n'undi uvura mu bitaro bya gisivire, bakurikiranyweho umugambi wo gutata amakuru muri Amerika bakayageza kuri Guverinoma y'u Burusiya.



Jamie Lee Henry w'imyaka 39 n'uwo bashakanye Anna Gabrielian w'imyaka 36, barashinjwa gusangiza amakuru y'ibanga yo mu bitaro bya gisirikare bya Amerika kuri Leta y'u Burusiya. 

Amakuru dukesha BBC ni uko Henry na Gabrielian bashinjwa icyaha cyo gucura umugambi wo gutangaza amakuru y'ibanga y'ubuzima bw'ingabo zirwariye mu bitaro bya gisirikare, nk’uko byatangajwe mu nyandiko y'ibirego yashyikirijwe urukiko i Baltimore, muri Leta ya Maryland, nyuma y’uko batawe muri yombi ku wa kane. 

Abashinjacyaha basobanuye ko aba bashakanye bakoze ubutasi, kubera ko bifuzaga gufasha Guverinoma y’u Burusiya " kumenya neza imiterere y’ubuvuzi bw’abantu bafitanye isano na Guverinoma n'ingabo za Amerika".

Inyandiko y'ibirego ivuga ko Henry yifashishije ibipapuro by'umutekano we, kugira ngo abone uko agera ku nyandiko z'ibanga z'ibitaro binini bya gisirikare byitwa Fort Bragg yakoragamo.

Majoro Jamie Lee Henry n'umugore we Anne Gabriellian bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ubutasi muri Amerika batanga amakuru k'u Burusiya

Muganga Gabrielian, we ​​ashinjwa gutegura gusangiza amakuru y'ibitaro akoramo byitwa Johns Hopkins biri i Baltimore, ndetse binavugwa ko yagiye atanga ubufasha kuri ambasade y’u Burusiya iri i Washington mu mezi menshi ashize kuva ibitero by'u Burusiya byatangira muri Ukraine. 

Hagati mu kwezi kwa Kanama Gabrielian yasanganiwe n'umuntu amubeshya ko akorera ambasade y'u Burusiya, kandi mu by'ukuri akaba yari umukozi w'ikigo gishinzwe ubutasi muri Amerika, FBI, nibwo yahise amubwira rwihishwa ko ari gutata amakuru ya Amerika ayageza ku Burusiya. 

Mu nyandiko y'ibirego bye bavuga ko yabwiye uwo muntu ko "yatewe imbaraga n'urukundo afitiye u Burusiya rwo kubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose ashoboye, kabone n’iyo byaba bisaba kwirukanwa cyangwa kujya muri gereza".

Henry we Araregwa kuzana uwitwa umugore we muri uwo mugambi, no kubwira umukozi ko afite amakuru y’ubuvuzi kuri ibyo bitaro, ndetse no kugira amakuru ku buryo Amerika yaba iri gutoza ingabo zayo kuzajya gutanga ubufasha muri Ukraine.

Mu yindi nama nyuma yaho bagiranye n'uwo mukozi wa FBI batari bazi, Henry yamubwiye ko nawe akomeye ku Burusiya, kandi ko atekereza kuzajya kwitanga mu gisirikare cy’u Burusiya.

Inyandiko y'ibirego yerekana ko aba bashakanye bateganyaga gutanga izi nyandiko z’ibanga z’ubuvuzi kugira ngo berekane ko bifuza gufasha abarusiya, ndetse n'urwego rwabo rushinzwe gutata amakuru y'ibanga mu bindi bihugu.

Aba bombi baramutse bahamwe n'icyaha cy'ubugambanyi bakatirwa igifungo kigera ku myaka itanu yo gucura umugambi wo gukora ibihabanye n'amategeko, n’imyaka icumi ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ubuzima bwo kwa muganga.

Henry ni we musirikare wa mbere uzwi cyane mu ngabo za Amerika waje gukora nk’umwe mu baryamana bahuje ibitsina, nyuma y’uko ingabo zimuhaye uruhushya rwo guhindura izina rye n'imimerere ku mugaragaro muri 2015, ari nawo mwaka aba bombi bashakanyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND