RFL
Kigali

Hamenyekanye imvano y'urupfu rw'Umwamikazi Elizabeth

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2022 11:21
0


Nyuma y'igihe gito Umwamikazi Elizabeth II atanze, hamenyekanye imvano y'urupfu rwe nyuma y’uko byavugwaga ko yazize indwara.



Umwamikazi Elizabeth II  uherutse gutanga afite imyaka 96 bikavugwa ko yaba yazize uburwayi, kuri ubu hamenyekanye imvano y'urupfu rwe. Impamvu y'urupfu rwa Elizabeth wa II isobanurwa ko ari “ubusaza” mu gitabo cy'urupfu cyashyizwe ahagaragara ku wa kane. Umuyobozi mukuru wa Nation Records w'igihugu cya Scotland, Paul Lowe, yemeje ko urupfu rw'umwamikazi rwatewe no gusaza cyangwa imyaka myinshi, nk'uko byatangajwe n'abaganga.

Hamenyekanye imwano y'urupfu rw'Umwamikazi Elizabeth II.

Inyandiko ivuga imwano y'urupfu rw'Umwamikazi Elizabeth II.

The Guardian itangaza ko inyandiko ivuga ko Umwamikazi Elizabeth w'imyaka 96 yapfuye saa tatu z'ijoro ku ya 8 Nzeri ahitwa Balmoral Castle, Ballater ari kumwe n'umukobwa we Princess Anne. Douglas James Allan Glass, umuganga wakurikiranaga hafi Elizabeth yatangaje ko 'Ubusaza' aricyo cyonyine cyateye urupfu rwe, ndetse ntayindi mpamvu yabigizemo uruhare. 

Byatangajwe ko urupfu rw'Umwamikazi Elizabeth rwatewe n'ubusaza.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko byari byabanje kuvugwa ko Umwamikazi Elizabeth II yazize uburwayi kuko mbere y’uko atanga hari hasohotse itangazo riturutse i Bwami, rivuga ko ubuzima bw'Umwamikazi butameze neza ndetse asabwa n'abaganga kuruhuka igihe gihagije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND