RFL
Kigali

Finland yafungiye ingendo ba mukerarugendo b'abarusiya

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/09/2022 8:11
0


Finland yafunze imipaka iyihuza n'u Burusiya, mu rwego rwo gukumira ba mukerarugendo bakomeje kwiyongera bashaka guhungira muri iki gihugu.



Kuri uyu wa gatanu, igihugu cya Finland cyafunze umupaka ugihuza n'u Burusiya mu rwego rwo guhagarika ingendo z'abakerarugendo b'abarusiya, binjira muri iki gihugu bavuye i Moscow.  

Ndetse ntabwo ari iki gihugu cyonyine kuko no mu ntangiriro z'uku kwezi; Polonye, Estonia, Latvia na Lithuania nabyo byafunze imipaka, mu rwego rwo gukumira abarusiya bari guhunga igihugu.

Finland yafunze umupaka uyihuza n'u Burusiya kubera kwiyongera kw'abarusiya bari guhunga igihugu 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finland yavuze ko Abarusiya bazemererwa gukomeza gusura imiryango, kujya mu kazi, cyangwa kujya kwiga muri iki gihugu, ikitemewe ari abakerarugendo gusa.

Iki cyemezo cyafashwe kubera ko umubare w’abarusiya banyura kuri uyu mupaka bahunga wiyongereye, nyuma y’uko Perezida w'u Burusiya, Vladmir Putin ahamagaje abagabo barenga 300,000 ngo bajye mu gisirikare. 

Hagaragaye umubare munini w'abantu bahunga u Burusiya bakoresheje umuhanda uhuza iki gihugu na Georgia, cyane ko bidasaba viza kuhanyura. Abandi bantu bagaragara bahunga bakoresheje umuhanda w'u Burusiya na Finland, n’ubwo wo usaba viza kugira ngo umuntu atambuke. 

Umubare w'abantu bahunga u Burusiya umaze kwiyongera nyuma y’uko Perezida Putin atanze itegeko ry'uko abagabo bagomba kujya mu gisirikare

Ku wa kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finlande, Pekka Haavisto, yatangarije abanyamakuru ko itegeko ryo gushyira abagabo mu gisirikare ryashyizweho na Perezida Putin, ryagize ingaruka ku gufata icyemezo cyo kubakumira. 

Yagize Ati: "Icyemezo cyafashwe kigamije gukumira burundu abakerarugendo b'abarusiya binjira muri Finland, ndetse n'abahanyura bagiye ahandi hantu". Akomeza avuga ko byari gutangira gushyirwa mu bikorwa ku isaha ya saa sita z'ijoro.

Bwana Haavisto yakomeje avuga ko urujya n'uruza rw'abarusiya rubangamiye umubano mpuzamahanga wa Finland n'u Burusiya, anasobanura ko umurusiya uzifuza kuza mu gihugu cyabo azajya abimenyesha ubuyobozi bw’aho aturutse, ndetse akerekana ubutumire yahawe muri Finland.


Mu ntangiriro z'uku kwezi, umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi nawo wafashe umwanzuro wo kurushaho kugora abarusiya mu kubona viza, ndetse banahagarika amasezerano yo guhana viza hagati y’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya.

Amakuru duskesha BBC ni uko kugeza ubu abarusiya barenga miliyoni bimukiye mu bihugu by’u Burayi kuva Putin yatangiza ibitero muri Ukraine muri Gashyantare.

Igihugu cya Norvège nacyo gihana imbibi n'u Burusiya ariko cyo ntabwo kiri mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, bivuze ko abarusiya bafite viza iboneye bazakomeza ingendo, gusa iki gihugu nacyo cyatangaje ko umubare w'abahanyura wiyongereye cyane kuva Putin yatanga itegeko. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND