RFL
Kigali

Moussa Camara yasigaye! Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 21 yerekeje i Rubavu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/09/2022 18:12
0


Ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Rubavu gukina na Marine FC ifite abakinnyi 21 batarimo Moussa Camara na Ramadhani Kabwili



Tariki 1 Ukwakira 2022, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa hakinwa umunsi 4 nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports iraba iri i Burengerazuba bw'u Rwanda aho igomba gukina n'ikipe ya Marine FC. Mu kurushaho kwitegura, Rayon Sports yafashe imodoka kuri uyu wa Kane aho igomba kurara mu Karere ka Rubavu ndetse kuri uyu wa Gatanu ikahakorera imyitozo.

Mu bakinnyi 21 ikipe yamanukanye, harimo abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu barimo Hakizimana Adolphe umuzamu w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 na Rudasingwa Prince, Nishimwe Blaise waruri mu Mavubi makuru na Tuyisenge Arsène.

Abakinnyi buriye imodoka:

Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bohneur, Ndekwe Felix, Esenu Musa, Onana Leandre, Iraguha Hadji, Kanamugire Roger, Mbirizi Eric, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Mugisha François, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Nkurunziza Félicien, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsène, Paul were, Eric Ngendahimana na Iradukunda Pascal.

Abakinnyi barimo Ramadhani Kabwili Moussa Kamara  ntabwo babashije kujyana n'ikipe aho Camara yasabye umutoza ko yaba aretse ku mukoresha yumva ataramera neza akurikije uko abishaka.Rayon Sports na Kiyovu Sports niyo makipe ataratsindwa kuva shampiyona yatangiraga ukuyemo APR FC na As Kigali zifite imikino y'ibirarane.

Rayon Sports yamanukanye intego yo gutsinda umukino wa 4 wikurikiranya wa shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND