RFL
Kigali

Abasore: Ibigaragaza umukobwa wakwihebeye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/09/2022 14:27
0


Musore menya ibintu bigaragaza umukobwa mukundana ko ari wowe gusa yihebeye ndetse ko atajya akubangikanya n'abandi.



Muri ibi bihe turimo usanga urukundo rw’ubu umubare w’abaca inyuma abakunzi babo ugenda wiyongera ku buryo benshi basigaye bemeza ko urukundo rw’ubu rwabaye akavuyo cyangwa se rwakonje kuko nta muntu ugikunda undi ari we wenyine akunda cyane.

Ibi ahanini usanga bikunze kugaragara ku bakobwa aho uba ubona akunda uyu muhungu runaka ariko afite n’abandi kuruhande. Twifashishije urubuga Elcrema, dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa ukunda yakwimariyemo kandi ko atajya akubangikanya:

1.Arakumva

Ahanini burya ikintu gihuza abantu cya mbere ni ubwumvikane rero burya iyo ufite umukobwa mukundana icyambere kizakwereka ko agufite nk’amahitamo amwe ni uburyo akumva igihe mugiranye ikibazo icyo aricyo cyose kuko iyo afite abandi kuruhande mugirana akabazo gato wamubwira igikwiye gukorwa akazamura amatiku ndetse akivumbura ubusa.

2.Murahuza muri buri kimwe

Akenshi buriya kuri iyi si biragoye ubona umuntu muhuza cyane kubijyanye n’ibyo buri umwe akunda ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza hafi ya byose mu bintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho kuko niwe wawe.

3.Ntajya ashidikanya kuri gahunda zawe za buri munsi

Sibyiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi,cyane kubijyanye na gahunda zawe kuko burya bigaragaza ikizere agufitiye kimwe n’uko iyo atakwizera aba ashaka kumenya gahunda zawe za buri munota kugirango akuboneho amakosa ubundi ahite ajya kubandi afite kuruhande.

4.Akubwira uko amerewe umunota ku munota

N’ubwo we aba adakwiye kwivanga mu buzima bwawe ku buryo buri hejuru ariko nanone ntibivuzengo atakumenyesha uburyo abayeho umunsi ku munsi niba yagize ikibazo ukabimenya cyangwa yaba ayishimye nabyo akabikubwira.

5.Agukundira uko uri n’icyo uri cyo

Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,..ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo.

6.Ntahatanira kuguhindura uko ashaka

Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka.

7.Iyo umukeneye kuri Telefone uramubona

Akenshi hari ubwo uba ukundana n’umuntu ariko wamukenera kuri telefone ukamubura bidatewe n’uko itari ku murongo ahubwo bitewe n’uko usanga buri gihe ihuze ari kuyivugiraho. Aha rero inshuti yawe iyo ubasha kuyibona kuri telefone mbese idakunda kuvugana n’abantu benshi telefone ye igahora ihuze (busy), uyu ntagushidikanya aba ari inshuti yawe kandi umwihariye.

Gusa birashoboka ko ushobora kumubura ari kuvugana n’abo mu rugo iwabo ndetse n’izindi nshuti ze zidafite gahunda yo ku mutereta ariko akenshi abo bavugana umwanya munini bigatuma telefone ye ihora ihuze ni abo muba mumurwanira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND