RFL
Kigali

Kanye West yashyize kuri Instagram ifoto ya Kris Jenner wahoze ari nyirabukwe

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:29/09/2022 11:46
0


Umuhanzi Kanye West yashyize kuri Instagram ifoto ya Kris Jenner wahoze ari nyirabukwe [nyina wa Kim Kardashian], ayishyira ahajya ifoto ya nyiri konti kuri Instagram (Profile picture), asobanura ko ari ikimenyetso cy'amahoro.



Ku wa gatatu, umuhanzi Kanye West w'imyaka 45 yatunguye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram barenga  miliyoni  17.4, ubwo yashyiraga ifoto y'uwahoze ari nyirabukwe, Kris Jenner  [“nyina” wa Kim Kardashian] w'imyaka 66, ahajya ifoto ya nyiri konti (Profile picture).

Nyuma yaho Kanye West yanditse ahajya inkuru imara amasaha 24 (Instagram story), icyamuteye gushyira uyu wahoze ari nyirabukwe kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabikoze kubw'impamvu nziza ati "Nashyize ku rubuga rwanjye Kris nk’igitekerezo cyo kugarura amahoro no kumwubaha, reka duhindure ibyabaye”. 

Kanye West yashyize kuri Instagram ye uwahoze ari nyirabukwe

West yagiye yumvikana mu bibazo na Jenner kenshi, ndetse akifashisha imbuga nkoranyambaga ashyira hanze ibibazo afitanye n'uyu mubyeyi w'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian ufite imyaka 41, ndetse banafitanye abana bane.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, Kanye West yari yavuze ko Jenner yahatiye abakobwa be babiri, Kim na Kylie Jenner ufite imyaka 25 kwiyandarika, ndetse ashyiraho ifoto ya Kylie n'iya Victoria Villarroel, yandikaho amagambo ati "Ntimuzemere ko Kris abigisha kwiyandarika nk’uko yabigenje kwa Kylie na Kim".


"Nashyize Kris kuri Instagram nk'igitekerezo cyo kugarura amahoro no kumwubaha,reka duhindure ibyabaye" amagambo yanditswe na Kanye

Yakomeje avuga ko amashusho y'urukozasoni yangije umuryango we, yongeraho ati 'Nshyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi urubuga rwa Instagram rurabishyigikira, rero ntabwo nzemera ko biba ku bana banjye Northy na Chicago".

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru HollywoodLife avuga ko Jenner yababajwe n'amagambo Kanye West yamutangajeho, ndetse anavuga ko ntakindi yakoze uretse kugerageza kumufasha gukemura amakimbirane yari hagati ye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian.

Bagize bati "Kris akora cyane kugira ngo arinde umutekano wa buri wese mu muryango we ndetse anarengera umuryango we uko ashoboye, niyo mpamvu yanze gusubiza Kanye ku magambo yari yamuvuzeho, kuko byari gukaza umurego w'ikibazo kandi atari byo yifuza, cyangwa akeneye muri iki gihe".

Kris Jenner umubyeyi wa Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West

Jenner yavuze ko Kim ari nyina w'abana be kandi agomba kubimwubahira, ndetse ntabizanemo abana babo. Ikindi kinyamakuru cyatangaje ko nubwo Jenner yatunguwe bikomeye n’ibyo West yamutangajeho, ariko amenyereye itotezwa asanzwe akorera umuryango we ku mbuga nkoranyambaga kandi adatekereza ko yahinduka.

Amakuru avuga ko Kris ahangayikishijwe n’uko adasuzugura Kim na we wenyine, ahubwo ko azanamo n'abana mu magambo mabi avuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND