RFL
Kigali

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Portugal yaryamye kuri Ronaldo bigendeye ku bihe arimo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/09/2022 9:55
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Portugal, Fernando Santos yavuze ko atazigera ashidikanya kuri Cristiano Ronaldo ngo amwicaze ku ntebe y'abasimbura, n'ubwo ari mu bihe bitameze neza.



Ronaldo w'imyaka 37 amaze kubanza mu kibuga umukino wa shampiyona y'Ubwongereza muri uyu umwaka w'imikino, mu mukino Manchester United yari yahuyemo na Brentford. Erik Ten Hag akunze guhitamo gukinisha Marcus Rashford mu mwanya wa Ronaldo.

Ronaldo umaze gukina iminota 207 niwe watsinze ibitego byinshi muri Manchester United umwaka ushize w'imikino, ibitego bigera kuri 24 mu marushanwa yose.

Aganira n'itangazamakuru, umutoza w'ikipe y'igihugu ya Portugal yavuze ko nta mpamvu yo kwicaza Ronaldo mu gihe ikipe iri kwitwara neza. Yagize ati " icy’ingenzi kuri njye ni uburyo ikipe ikinamo, Ronaldo yabonye uburyo nka 4 cyangwa 3 harimo nka bubiri yakabaye atsinda ariko ntibyakunze kuko uyu ni umupira w'amaguru. Ubu ni ubwa kabiri twinjijwe igitego mu minota ya nyuma, uhereye ku mukino twatsinzwemo na Serbia kandi ndahamya ko turimo kugarira neza."

Santos na Ronaldo babanye mu bihe bitandukanye harimo n'igikombe cy'Uburayi begukanye mu 2016 

Ronaldo yabanje mu kibuga imikino yose 2 Portugal yakinnye muri aka karuhuko, harimo umukino batsinzemo Czech Republic ibitego 4-0, ndetse n'umukino batsinzwemo na Espagne igitego 1-0, gusa iyi mikino yose Ronaldo nta gitego yatsinze, byatumye abanyamakuru bayibazaho.

Ronaldo akomeje kugira amahirwe macye imbere y'izamu bikomeje kwibazwaho na benshi 

Harabura amezi abiri ngo imikino y'igikombe cy'isi itangire ishobora kuzaba ari iya nyuma kuri Ronaldo, bivuze ko ari imikino asabwa gukora ibyo atakoze mu mateka ye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND