RFL
Kigali

Ikibumbano cy'umunya Malawi John Chilembwe cyamanitswe hagati mu mujyi wa London

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:28/09/2022 17:28
0


Ikibumbano cy'umunya Malawi, John Chilembwe, cyamanitswe mu mujyi wa London hagati ahazwi nka Trafalgar Square, ahasanzwe hamanitse intwari z'abarwanyi b'u Bwongereza.



Ikibumbano cy'umunya Malawi witwa John Chilembwe, cyamanitswe mu mujyi wa London hagati ahazwi mu mateka nka Trafalgar Square, hasanzwe hamanitse ibibumbano by'abarwanyi babaye intwari m'u Bwongereza, gusa Chilembwe we yahashyizwe nk'umubwiriza butumwa warwanyije ubutegetsi bw'abakoroni.

Iki kibumbano kiswe Antelope cyashyizwe kuri Forth Plinth, akaba ari ahantu hamurikwa ibibumbano bishya buri myaka ibiri, gusa aho cyashyizwe hari hateganyijwe kumurikwa icyibumbano cy'umwami William wa IV, birangira bidashyizwe mu bikorwa kubera amafaranga adahagije yo kurangiza kugikora. 

Ikibumbano cya John Chilembwe cyamanitswe hagati mu mujyi wa London

Ikibumbano cya Chilembwe gifite metero eshanu, ndetse ni icya mbere cy'umunyafurika gishyizwe mu gace ka Trafalgar Square, cyakozwe bagendeye ku ifoto yafashwe mu 1914 ya Chilembwe ahagaze iruhande rw'umumisiyoneri w'ubwongereza John Chorley, hanze y'urusengero rwe rwari mu mudugudu wa Mbombwe mu majyepfo ya Malawi.

Mu ifoto Chilembwe yambaye ingofero yagutse, nubwo hari itegeko rivuga ko umwirabura atagomba kwambara ingofero imbere y'umuzungu, umunya Malawi Samson Kambalu yakoze ikibumbano cya Chilembwe ku buryo gisumba metero eshantu ho icya Chorley bari bahagararanye.  

Ifoto ya John Chilembwe ahagararanye n'umukoroni w'umwongereza John Chorley

Samson Kambaro niwe wakoze iyi shusho ya Chilembwe ndetse na Chorley

Urubuga rw'umujyi wa Londres rwanditse rusobanura ko umubumbyi yongereye ingano y'igishushanyo cya Chilembwe, kuko yashatse kugaragaza inkuru zihishe z'abantu badahagarariwe mu mateka y'ubwami bw'u Bwongereza muri Afurika ndetse no hanze yayo, gusa nubwo iki gishushanyo cyamanitswe mu mujyi hagati abantu benshi bigaragara ko batazi Chilembwe uwo ari we.

Kambalu, umwarimu ushinzwe ubuhanzi muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza yagize ati "Abantu benshi bashobora kuba batazi John Chilembwe uwari we kandi birumvikana, "Chilembwe azwi cyane nkumwe mu banyafurika ba mbere barwanyije abakoroni mu kinyejana cya 20, akora imyigaragambyo yo kurwanya abongereza muri Malawi mu 1915". 

Gusa nubwo imyigaragambyo ye yamaze igihe gito, ibikorwa bye byibukwa na Afurika ndetse no hanze yayo, ndetse binavugwako yagize uruhare mu kwibohora kw'abirabura barimo umunyapolitiki wo muri Jamaica, Marcus Garvey na John Langalibalele Dube, perezida washinze umuryango wa African National Congress, uri muri South Africa.

Chilembwe yavutse mu ntangiriro z'i 1870, akurira mu Majyepfo ya Malawi mu karere ka Chiradzulu, yari umwe mu bana bane, se akomoka mu muryango wa Mang'anja. Chilembwe yayobowe cyane n'abamisiyoneri bo muri Scottland bari baragiye muri Malawi bakurikiye David Livingstone. 

Yaje kujya kwiga muri Amerika ariho yaboneye intambara yo kwiyubaka kw'abirabura bari muri Amerika nyuma yubucakara, nyuma y'imyaka mike agaruka muri Malawi kurwanya akarengane kakorwaga n'abakoroni mu gihugu cye, ari nabwo y'ubatse urusengero, amashuri menshi atera amapamba, icyayi n'ikawa abifashijwemo na Amerika.

Ifoto ya John Chilembwe ishushanyije ku mafaranga akoreshwa muri Malawi

Uyu munsi umurage wa Chilembwe uzwi na Malawi yose, imihanda myinshi yaramwitiriwe ndetse n'ifoto ye ishyirwa ku mafaranga y'igihugu yitwa ama Kwacha hamwe na kashe, ndetse hizihizwa umunsi we ku ya 15 Mutarama, gusa bamwe mubahanga mu by'amategeko bakomeza kuvuga ko hakiri impaka mubijyanye n'akamaro yagize. 


Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND