RFL
Kigali

Solange Masengo, Noel Nkundimana na Benjamin Serugo [Ben & Chance] bagiye kwimikwa nk'Abapasiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2022 12:23
0


Itorero Foursquare Gospel Church Rwanda rifite icyicaro gikuru i Kimironko mu mujyi wa Kigali, rigiye kwimika abashumba batatu rinasengere abandi bakozi b'Imana mu nshingano zitandukanye.



Kuri iki Cyumweru tariki 02/10/2022 kuri Foursquare Gospel Church Kimironko kuva saa Yine za mu gitondo kugeza saa Saba z'amanywa, hazabera umuhango wo kwimika abashumba no gusengera abandi bakozi b'Imana.

"Ubwo tuzaba duteraniye imbere y'amaso y'Uwiteka, tubasabye kubana natwe mu masengesho no mu rukundo, twishimira kwimikwa kw'abigishwa ba Yesu" - Amagambo ari ku butumire bw'abazitabira uyu muhango.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Bishop Dr Fidele Masengo, Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church, yatangaje ko muri uyu muhango bazimika Abashumba banasengere Abamisiyoneri n'Abakuru b'Itorero (Elders).

Abazimikwa ku rwego rw'Abashumba ni Solange Masengo [Umufasha wa Bishop Dr. Fidele Masengo], umuramyi Benjamin Serugo uzwi cyane mu itsinda Ben & Chance, ndetse na Noel Nkundimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Radio Umucyo.

Ku rwego rw'Abamisiyoneri (Apostolic Missionaries) hazasengerwa Ev. Huduma James, Scovia Muzirankoni na Alice. Naho ku rwego rw'Abakuru b'Itorero (Elders), hazasengerwa Muhirwa Augustin (Managing Director at Tele10 Rwanda) ndetse na Ev. Felix Bideri (Perezida w’Abayumbe muri Great Lakes).

Foursquare Gospel Church Rwanda, yashinzwe mu Ukwakira mu mwaka wa 2005. Yakwirakwiriye mu tundi turere tw’igihugu, ubu ifite amashami 36 mu gihugu hose, n'irindi rimwe mu gihugu cya Kenya. Yateye inkunga amatorero anyuranye mu gihugu mu kugura ubutaka no kubaka inyubako z'itorero zihoraho.

Iri torero rirateganya kubaka itorero rishingiye ku ntego rifite ishyaka ryo gufasha abizera gukura mu mwuka binyuze mu kwigisha ijambo ry'ukuri ry'Imana, no gushyigikira umuryango. Ryatanze amahirwe y'akazi ku bakristo babishoboye cyane cyane mu biro by'ubuyobozi, n'umutekano, bityo bikazamura imibereho y'umuryango muri rusange.


Noel Nkundimana agiye kuba Pasiteri


Solange Masengo agiye kuba Pasiteri


Abarimo Nkundimana Noel, Augustin Muhirwa, Solange Masengo na Benjamin Serugo bagiye guhabwa inshingano nshya


Ben wo mu itsinda Ben & Chance agiye kuba Pasiteri


Solange Masengo hamwe n'umugabo we Bishop Dr. Fidele Masengo


Foursquare Gospel Church ikorera mu nyubako nshya kandi nziza cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND