Umuhanzi Manzi Maurice yatangaje ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yumvise itameze neza ahitamo kubanza kwiga umuziki mbere y’uko awukora. Abigereranya n’umugani Abanyarwanda baca, bavuga ko ushaka gusimbuka neza abanza gusubira inyuma.
Manzi ni umugabo ufite
umugore n’umwana we. Atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, mu
Kagari ka Kibagabaga.
Yavukiye mu
Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe. Niho yakuriye
kugeza ku myaka 14, ubwo yajyaga mu mashuri yisumbuye.
Avuka mu muryango w’abana
batanu, ni uwa Gatatu. Yize amashuri kugeza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza
mu Ishami ry’Uburezi mu cyahoze ari KIE i Remera, aho yasoje amasomo ye mu
mwaka wa 2015.
Urugendo rwe rw’umuziki, avuga ko rwatangiye cyera, kuko yamenye ubwenge akunda kumva indirimbo z’abahanzi benshi akagerageza kuzigana, hanyuma aza gusanga nawe abasha kuririmba.
Kuva ubwo atangira kwandika indirimbo ze, ndetse ajya no muri korali zitandukanye aho yigaga.
Indirimbo ye ya mbere
yayikoze mu 2013, yiga muri Kaminuza. Yabwiye InyaRwanda ko iyi
ndirimbo isohoka yumvise itameze neza ‘mu buryo bw’imyandikire ndetse n’imiririmbire’
afata umwanzuro wo kuba aretse kuririmba.
Uyu muhanzi avuga ko icyo
gihe yahise afata ikiruhuko mu muziki, atangira kwiga ibijyanye n’umuziki, nko
kuririmba, kwandika indirimbo, kuyobora amajwi n’ibindi.
Yanafashe umwanzuro wo
kujya mu ishuri rya Bibiliya yigamo imyaka itatu, kugira ngo abe umuhanzi w’indirimbo
zihimbaza Imana azi Bibiliya kurushaho.
Yize kandi gucuranga piano, gitari akusitike (Acoustic). Manzi ati “Ibyo byose nabifatanyaga n'amashuri yanjye asanzwe. Nyuma rero nibwo naje kugaruka mu mwaka wa 2018 aho nasohoye indirimbo yanjye ya mbere, yitwa ‘Amaraso yawe’, nkomeza n'izindi zitandukanye ubu nkaba ngejeje indirimbo esheshatu (6).”
Manzi avuga ko ari we muhanzi wenyine mu muryango mugari w'iwabo. Ati “N'iyo babonye
indirimbo zanjye buri gihe baratungurwa.”
Uyu muhanzi aherutse
gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Isoko y’amahoro’. Ni indirimbo avuga ko
ivuze byinshi kuri we kuko ‘n’uburyo nayikoze butandukanye n’ubwo nakoreshaga’.
Akomeza ati “Ikubiyemo
ubutumwa bumenyesha abantu ko amahoro dukeneye akomoka muri Kristo, gusa kuko ibindi
byose ni iby'igihe gito, rero mu buryo buziguye nabwiraga abataramwakira ko
bakwiriye kumwakira nk'umwami n'umukiza w'ubuzima bwabo.”
Manzi Maurice avuga ko
intego ze mu muziki ari ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi bashoboka mu
Rwanda, ndetse no hanze yaho binyuze mu muziki akora.
Ati “Kuko icyo nshyize imbere ni uko imitima y'abantu benshi ikira ibyaha, ndetse n'ibikomere biterwa nabyo.”
Manzi Maurice yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Isoko y’amahoro’
Manzi yavuze ko yabanje kwiga umuziki kuko yashakaga kuwukora mu buryo bw’umwuga
Manzi avuga ko ashaka
kwamamaza ingoma y’Imana mu Rwanda no mu mahanga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISOKO Y’AMAHORO’
TANGA IGITECYEREZO