RFL
Kigali

India: Umwarimu yakubise umunyeshuri aramwica

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:27/09/2022 20:30
0


Mu gihugu cy'u Buhinde, umwarimu yakubise umunyeshuri yigishaga wo mu bwoko bwa Dalit aramwica, kubera ko yakoze amakosa mu myandikire.



Polisi yo mu gihugu cy'u Buhinde yatangaje ko iri gukurikirana umwarimu wo mu karere ka Auraiya, uregwa gukubita umunyeshuri yigishaga witwa Nikhil Dohre w'imyaka 15 ufite inkomoko mu bantu bo mu byiciro byo hasi muri iki gihugu (Dalits), kubera ko yashyize amakosa mu myandikire.

Umubyeyi wa Nikhil, Raju Dohre yatangaje ko mu kwezi gushize aribwo umwana we yakubiswe inkoni aterwa n'imigeri n'umwarimu wamwigishaga mu mashuri yisumbuye kugeza ubwo ataye ubwenge, amuziza ko yari yanditse ijambo "imibereho" nabi mu kizamini.

Nikhil Dohre yakubiswe n'umwarimu wamwigishaga kugeza apfuye

Ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri nibwo Nikhil yitabye Imana, aho yarari kuvurirwa mu bitaro byo mu majyaruguru ya leta ya Uttar Pradesh. Umuvugizi wa Polisi, Mahendra Pratap Singh yabwiye ibiro ntaramakuru ko uyu umwarimu yahunze aka gace, ariko bizeye kumufata vuba.

Raporo yatanzwe mu mujyi wa New Delhi ivugako ku wa mbere abaturage bo karere ka Auraiya bakoze imyigaragambyo bagatwika imodoka ya polisi, basaba ko uyu mwarimu yatabwa muri yombi mbere yo gutwika umurambo w'uyu mwana w'uhungu wapfuye. 

Abaturage bo mu karere ka Auraiya bakoze imyigaragambyo basaba ko umwarimu wakubise umwana agapfa afatwa agafungwa

Mittal yavuzeko mu gihugu cy'u Buhinde abantu bari kurushaho kurakazwa n'ivangura moko ndetse n'ihohoterwa biri kwiyongera muri iki gihugu, agira ati " Tugendeye ku mibare ya Leta, buri munsi haba ibyaha bitantu bishingiye ku nzangano n'ivanguramoko".

Riya Singh, umwe mu bashinze umuryango wa Dalit Women Fight, yabwiye ikinyamakuru Al Jazeera ko ibyabaye " Byerekana urwango rushingiye ku moko rumaze gushinga imizi, abantu bakomeye bafitiye abaturage bo mu bwoko bwa Dalits", akomeza ati " Urwango ruracyakomeye ku buryo rugera no ku bana bato bikarangira rubishe".

Singh yongeye kubwira leta y'u Buhinde ko bagomba kwemera ko mu gihugu hari ivangura moko, kandi abantu bakora ubugizi bwa nabi n'ihohotera kugirango bagaragaze ko hari uruhande babogamiye ho, yagize ati "Kwemera ko ibi biriho nibyo bizatuma tubasha kubikemura".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND