RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye yifuza kubakira Mama we inzu akanga ko tuyubakira n’uwanjye!

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/09/2022 20:22
0


“Ndimo kwibaza niba uku ari ugufuha cyangwa niba ari ubugugu buri hagati yanjye n’umugabo wanjye”. Umugore yashyize hanze iby’urugo rwe agisha inama nyuma yo gushakana n’umugabo we yemeza ko yamukundaga ariko akaba ari kumunaniza.



Uyu mugore utashatse gukoresha amazina ye cyangwa ngo agaragaze umwirondoro we, yagize ati: ”Hari ikintu gikomeye kiri kumbangamira cyane. Njye ndi umugore washatse umugabo we kandi nashatse mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Reo umugabo wanjye arashaka kubakira mama we umubyara inzu yo kubamo, gusa yanze ko dushobora no kuyubakira umubyeyi wanjye umbyara. Mu by’ukuri naramwingize cyane, musaba ko yareka tukubaka inzu ebyiri ariko yarananiye neza neza.

Ubwo nasabaga umugabo wanjye ko twakubaka inzu 2, yarambwiye ngo niba ari uko bimeze ntaho urugo rwacu ruzagera. Yanteye ubwoba, anyibutsa ko n’ubundi twashakanye atari yitegura neza kubera ko yashakaga kubanza kubakira inzu umubyeyi we (Mama).

Ubwo twari mu rukundo njye nawe, namubwiye ko nanzana tukabana, ntakabuza azubakira mama we inzu kuko nabonaga ntacyo bizatera nk’ikibazo, gusa ubu sinzi uko ndikubibona ndumva nshaka ko nanjye twubakira mama.

Ikibazo nyamukuru mfite ni uko atajya amenya ko nanjye mfite mama kandi w’umukene ukeneye inzu. Njye numva yakubatse inzu ebyiri tukaziha ababyeyi bacu na cyane ko tutagiteretana.

Ese ni gute umuryango wanjye uzabifata nubona arikubakira inzu nziza mama we, mu gihe mama wanjye we azaba yitegereza gusa?. Uyu mugabo ahora anyibutsa ko amaafaranga afite ari ay'inzu imwe kandi ya mama we. Ntabwo twayasangira.

Ese namusabye gukora ubukwe ataritegura? Ese ni irihe kosa nakoze? Ese mureke cyangwa hari ikindi nakora?".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND