RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda ryahagaritse amakipe 5

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/09/2022 22:55
0


Abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda, ryemeje ihagarikwa ry'amakipe atanu amaze igihe atagaragara mu bikorwa by'uyu mukino.



Guhagarika aya makipe, ni kimwe mu byemezo bitandukanye byafatiwe mu nama y'inteko rusange y'umwaka wa 2022 yabereye muri Hotel Olempike kuri iki Cyumweru, tariki 25 Nzeri 2022.

Amakipe yandikiwe amenyeshwa ko yahagaritswe nyuma y'umwanzuro watorewe n'abitabiriye inama y'inteko ni Pool Water, Thousand Heroes, Town Swimming Club, CBS Karongi na Kigali Sports Club.


Komite Nyobozi ya RSF

Madame Rugabira Pamella uyobora Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda, yasobanuye ko amakipe yahagaritswe ari ayo Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe itigeze ibona mu gihe cyo gusura amakipe ndetse akaba atanitabira ibikorwa bihurirwaho.

Yagize ati "Habayeho gusura amakipe kugira ngo tumenye Imbogamizi bahura nazo ariko hari amakipe twamenyeshaga ko tuje kuyasura, ntagaragare, niyo mpamvu twahaye Raporo inteko rusange, tubabwira uko bimeze, ni ko guhita bafata umwanzuro ko twabandikira bitewe n'imyanzuro yafashwe."

Madame Rugabira yakomeje avuga ko uretse kuba izi kipe zitarabonetse mu gihe cyo gusurwa na Komite ya RSF, zitacyitabira ibikorwa bitegurwa n'ishyirahamwe ndetse hatazwi aho zikorera.


Rugabira Girimbabazi Pamella, Umugore rukumbi uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino mu Rwanda

Amakipe 5 yahagaritswe kugeza igihe kitazwi, angana na ⅓ cy'amakipe 15 asanzwe ari abanyamuryango ba 'Rwanda Swimming Federation' bivuze ko hasigaye habarwa amakipe 10 gusa ari nayo yari ahagarariwe mu nama y'inteko.

Uretse kuba hahagaritswe amakipe atanu, abanyamuryango bagaragarijwe ibyakozwe  mu mwaka ushize hanavugwa ibiteganijwe mu mwaka wa 2022-2023 ndetse hemezwa imyanzuro y'inama y'inteko rusange.




Umunyamabanga wa RSF, Bazatsinda James ari mu basuye amakipe bakayabura



Abanyamuryango bemeje ko amakipe 5 ahagarikwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND