Umusore witwa Kwitonda Arsène yasabye anakwa Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, bamaze imyaka umunani bakundana.
Ni mu muhango wabereye mu
busitani bwegeranye na Gofl y’i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, wabaye kuri uyu
wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022.
Wahuje imiryango,
inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe na Kwitonda na
Balbine, batangiye gukundana kuva mu 2014.
Mutoni yasohoye amafoto
y’uyu muhango kuri iki Cyumweru, arenzaho ko afite impamvu nyinshi zo kwishima,
kandi ko bombi bunze ubumwe.
Ku wa 26 Kamena 2022,
nibwo Miss Balbine yari yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’uyu musore. Ni mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram.
Icyo gihe yanditse avuga
ko yabonye urukundo kuva yahura na Kwitonda. Amushimira ku bwo kumukunda muri
iyi myaka yose y’urugendo ‘atizigamye’.
Uyu mukobwa yavuze ko
afite amatsiko yo gukomeza ‘gukurana nawe ubuzima bwacu bwose’.
Mutoni yabaye umunyamakuru
wa Radio/TV10, nyuma yerekeza ku mugabane w’u Burayi asanzeyo umukunzi we
Kwitonda, baza kwimuka bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubutumire (Invitation) bw’aba
bombi, bugaragaza ko ku wa 1 Ukwakira 2022 ahagana saa saba z’amanywa, bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri Centre Christus mu Mujyi wa
Kigali.
Mu mwaka wa 2014, ubwo Mutoni
yigaga mu mashuri yisumbuye yahataniye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bigo
by’amashuri yisumbuye (Miss High School 2014), birangira ari we wambitswe iryo
ikamba.
Iryo kamba Miss Balbine
yambaye rya Miss High School ryamubereye iturufu yamuteye kwigirira icyizere,
ajya guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015 aho yegukanye umwanya w’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015.
Muri Miss Rwanda ya 2016, Mutoni Balbine yongeye kugerageza amahirwe aho yari mu bakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, akaba yari umwe mubari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ariko ntiyasekerwa n’amahirwe dore ko atigeze aboneka no muri batanu ba mbere. Iryo kamba ryaje gutsindirwa na Miss Mutesi Jolly, aryambara asimbuye Miss Kundwa Doriane wari Miss Rwanda 2015.
Ibyishimo ni byose ku bakundana- Kwitonda Arsène yatanze inkwano mu muryango wa Mutoni Balbine
Imyaka umunani irashize aba bombi bari mu rukundo rugaragarira buri wese
Kwitonda yanditse ashima abamuherekeje gufata irembo mu muryango wa Balbine
Mutoni Balbine yavuze ko hari impamvu nyinshi zo kwishima no gushima Imana
Mutoni yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015
Arsene yabanje kwiga mu Mujyi wa
Roma, Balbine we atuye muri Amerika
Mutoni aherutse kwambikwa impeta y'urukundo
AMAFOTO: Artistic.eye
TANGA IGITECYEREZO