RFL
Kigali

Miss Mutoni Balbine n’umukunzi we batuye muri Amerika bakoreye ubukwe i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2022 18:04
0


Umusore witwa Kwitonda Arsène yasabye anakwa Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, bamaze imyaka umunani bakundana.



Ni mu muhango wabereye mu busitani bwegeranye na Gofl y’i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022.

Wahuje imiryango, inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe na Kwitonda na Balbine, batangiye gukundana kuva mu 2014.

Mutoni yasohoye amafoto y’uyu muhango kuri iki Cyumweru, arenzaho ko afite impamvu nyinshi zo kwishima, kandi ko bombi bunze ubumwe.

Ku wa 26 Kamena 2022, nibwo Miss Balbine yari yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’uyu musore. Ni mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram.

Icyo gihe yanditse avuga ko yabonye urukundo kuva yahura na Kwitonda. Amushimira ku bwo kumukunda muri iyi myaka yose y’urugendo ‘atizigamye’.

Uyu mukobwa yavuze ko afite amatsiko yo gukomeza ‘gukurana nawe ubuzima bwacu bwose’.

Mutoni yabaye umunyamakuru wa Radio/TV10, nyuma yerekeza ku mugabane w’u Burayi asanzeyo umukunzi we Kwitonda, baza kwimuka bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumire (Invitation) bw’aba bombi, bugaragaza ko ku wa 1 Ukwakira 2022 ahagana saa saba z’amanywa, bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri Centre Christus mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2014, ubwo Mutoni yigaga mu mashuri yisumbuye yahataniye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye (Miss High School 2014), birangira ari we wambitswe iryo ikamba.

Iryo kamba Miss Balbine yambaye rya Miss High School ryamubereye iturufu yamuteye kwigirira icyizere, ajya guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015 aho yegukanye umwanya w’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015.

Muri Miss Rwanda ya 2016, Mutoni Balbine yongeye kugerageza amahirwe aho yari mu bakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, akaba yari umwe mubari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ariko ntiyasekerwa n’amahirwe dore ko atigeze aboneka no muri batanu ba mbere. Iryo kamba ryaje gutsindirwa na Miss Mutesi Jolly, aryambara asimbuye Miss Kundwa Doriane wari Miss Rwanda 2015. 

Ibyishimo ni byose ku bakundana- Kwitonda Arsène yatanze inkwano mu muryango wa Mutoni Balbine 

Imyaka umunani irashize aba bombi bari mu rukundo rugaragarira buri wese 

Kwitonda yanditse ashima abamuherekeje gufata irembo mu muryango wa Balbine 

Mutoni Balbine yavuze ko hari impamvu nyinshi zo kwishima no gushima Imana 


Mutoni yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015


Arsene yabanje kwiga mu Mujyi wa Roma, Balbine we atuye muri Amerika








Mutoni aherutse kwambikwa impeta y'urukundo 









AMAFOTO: Artistic.eye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND