RFL
Kigali

Abakobwa: Ibintu byoroshye wakorera umusore mukundana agahita agusaba ko wamubera umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/09/2022 13:21
0


Niba wifuza ko umusore mukundana yakugira umugore, menya ibintu wamukorera bigatuma abigusaba mu gihe cya vuba.



Muri iki gihe usanga abakobwa benshi binubira ko abasore batakigira ishyaka ryo gukora ubukwe n'abarigize ugasanga baratinze. Hari ibintu 15 wowe mukobwa ushobora gukorera umusore mukundana, bikamufungura amaso akabona ko wavamo umugore mwiza bigatuma ahita agusaba ko mwabana nk'uko urubuga Women Resources rwabitangaje:

1.Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose

Abasore burya bakururwa cyane n’ibigaragara kandi aba yumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza, umwe azahura nawe ari kumwe n’inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ari we mwamikazi w’umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk’umwali ubikwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.

2.Hora iteka ufite impumuro nziza

Abasore burya n’ubwo atari ko bose bakunda kwitera imibavu ariko burya bakunda cyane umukobwa uhumura neza, umwe umusuhuza akamuhobera bamara gutandukana akumva aracyumva impumuro ye. Nk’inkumi, ni byiza ko uzajya uzirikana kujya imbere ye cyangwa guhura nawe wikozeho rwose impumuro imeze neza. Uzasanga iteka yifuza kuba kumwe nawe kandi nimunatandukana ntuzigera umuva mu bitekerezo.

3.Irinde kumuhoza ku nkeke no kumugaya buri gihe

Aha ntibivuze ko  mukunzi wawe natakwitaho, nakora amafuti cyangwa ikindi kidahwitse utazamugaya, ahubwo icyo bishatse kuvuga hano ni uko uzabikorana ubwenge. Wowe uhera ku byiza bye ukajya umushima noneho ibyo atakoraga neza akabikora neza noneho agirango ashimwe aho kubikorera ko wamutonganyije.

4.Mukunde kandi ubyerekane

Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw’ubu nta kigenda, ngo abakobwa b’ubu baratendeka n’ibindi nk’ibyo. Wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n’abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubwo mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azumva ko ntaho yagusiga ajya kandi yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.

5.Ikunde wowe ubwawe

Ntugakunde kubwira umukunzi wawe ibibi wibonaho, ngo umubaze ngo ariko ubu kuba narabyibushye cyane ntibikubangamira?…Nsigaye nanga ukuntu ngana, nsigaye narabaye igikara… Nonese numara kumwereka ko wowe ubwawe utikunze kandi utifitiye icyizere niwe uzakikugirira? 

Sigaho wiba umupfapfa, wowe wabyibuha, wananuka, uruhu rwawe rwahinduka, mwekere ko ukifitiye icyizere kandi wirinde kumwereka ibyo uzi nk’inenge kuri wowe kuko ushobora gutuma ahita ashishoza akanabaza abandi bamuvugira mu matwi ugasanga urisenyeye.

6.Irinde gutuma afuha kandi umurwanire ishyaka

Kuba waba udaca inyuma umukunzi wawe ntibihagije, ukwiye no gukora ibishoboka ngo atagukeka akaba yagufuhira. Niba agukunda, yumva ko uri umukobwa n’abandi basore bifuza nk’uko nawe byagenze bityo akumva ko isaha n’isaha bagutwara. Uko umusore agukunda cyane niko arushaho kumva afite impungenge kuko aba yumva ufite agaciro gahambaye buri wese ukureba akubonamo.

Kora ibishoboka byose rero ugabanye urukururano n’abandi basore, ugabanye gutaha amajoro cyane no kugira gahunda zidasobanutse kandi utanazimubwiye, mbese ukore ibishoboka byose ye kujya ahagarika umutima ko hari abandi mufitanye umubano wihariye.

7.Kunda inshuti ze

Niba umusore mukundana afite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. 

Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko wubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kandi n’ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose waba warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w’umutima.

8.Mwereke ko uzi guteka kandi wifuza kuzajya umutekera

Iki ni ikintu abakobwa badaha agaciro cyane ariko mbabwije ukuri burya umusore wese aho ava akagera akunda umukobwa uzi guteka, akunda kuba yazagera aho atekerwa n’umugore, mbese ni ibintu bashyira imbere cyane. 

N’ubwo mwaba mutarabana rero, ntuzakore ikosa ryo kwakiriza umukunzi wawe ibiryo byatetswe n’umukozi. Nibiba ngombwa jya ureka abanze ahagere maze ushyashyane vuba umutekere; ibyo bihita bituma mu mutwe we atangira kwitekerereza nk’igihe waba umutekera mubana.

9.Mukunde nk’ufite uwo murushanwa

Bajya bavuga ngo abagore n’abakobwa bagira inzaratsi. Ibyo nanjye ndabyemera ko zibaho ariko izo nemera si ibyo byatsi n’ibipyuye amaso bindi ntazi, inzaratsi ni ugukunda umukunzi wawe nk’ufite uwo murushanwa, ukamugenera impano, ukajya umukorera utuntu mbese wumva ko nta wundi wabasha kutumukorera ndetse ko n’uwabigerageza atageza ahawe, uba umwifatiye rwose aragenda agatwarwa umutima we ukawigarurira wose uko wakabaye.

10.Menya kumutetesha

Gutetesha burya bibaho mu buryo bwinshi. Ni byiza ko uzirikana ko gushima ibyiza biri ku mukunzi wawe ari ingenzi cyane, ahita yumva ko ahantu akunzwe, ashimwa ntacyo yahanganya. Mwereke ko umuha agaciro kandi ko ari ingenzi cyane kuri wowe, umwereke ko akurutira byose kandi umurutisha bose, umwite utuzina tuzatuma koko yiyumva nk’udasanzwe kuri wowe.

11.Mwereke ko umufuhira

Burya gufufa ntibivuze gukabya. Niba rero umukunzi wawe umukunda, ibuka ko nyine hari n’inzindi nkumi zitabarika zimwifuza, umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n’undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro atari imbere yawe gusa ahubwo n’imbere y’abandi bakobwa.

12.Kora uko ushoboye yiyumve nk’umugabo uhamye

Burya abasore n’iyo baba batarashaka baba bifuza kwitwa abagabo. Niba umukunzi wawe mutarabana, hari uburyo wajya umwereka ko ari umugabo kandi ntacyo abura ngo abe umugabo nyawe n’ubwo igihe cyo kubana cyaba kitaragera. Mwite papa w’abana uzabyara, nimugirana gahunda umubwire uti umugabo niwe ufata umwanzuro mu rugo, nimuba muri kuganira umubwire uti mbona uzambera umugabo w’igitangaza,…Ibyo byose bigenda bituma yiyumva nk’uwarangije kuba umugabo wawe kandi akumva ko akwiye kubiharanira kugeza abigezeho.

13.Tangira umubere umufasha

Iyo umusore afashe icyemezo cyo gushaka, aba yifuza umufasha bazashyira hamwe bagafatanya gukorera urugo, akamubera umujyanama, akamubera umuterankunga mu bitekerezo n’ibindi nk’ibyo. N’ubundi rero mukobwa, n’ubwo mwaba mutarabana birahagije kuba mukundana ngo ujye ubasha kumwungura inama, niba uziko arimo gutegura umunshinga runaka ushake uburyo bwose wamwungura igikerekezo, nugira aho ubona ikiraka cyangwa ikindi cyamugirira akamaro umurangire mbese umwereke ko ushishikajwe cyane n’iterambere rye.

14.Gerageza kwiteza imbere no kwita ku buzima bwawe bw’ahazaza

Ereka umukunzi wawe ko ushoboye, niba ufite akazi ugakore neza, niba uri umunyeshuri wige neza ushyizeho umwete kandi niba utanafite akazi ube umukobwa w’imishinga, kuburyo ubushake bwawe anabishoye yagutera inkunga. Niba ufite akazi wikwemera ko buri gihe ariwe uzajya wishyura buri gihe uko musohokanye, fata igihe nawe wishyure umwereke ko nawe uri umukobwa wihagazeho kandi wabasha kwirwanaho, ibi bizamwereka ko nimunabana atazita ku rugo wenyine kandi binamuhamirize ko utari muri babandi bita “abakuzi b’ibyinyo”

15.Muhe umwanya, wimucungacunga cyane

Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n’abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu, muhe rero umwanya n’ubwisanzure ureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo azanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza, abikore kuko ari ngombwa atari ukubikora kuko wamucungacunze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND