RFL
Kigali

Ibintu 3 wakorera umukobwa wakwanze bigatuma yisubiraho akagukunda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2022 12:24
0


Musore, menya ibintu 3 ushobora gukorera umukobwa wakwanzwe bigatuma yisubiraho akongera kugukunda nk'uko ubyifuza.



Biragora kwakira ko uwo wakunze yakubenze cyane nk’iyo mwari musanzwe mukundana ariko hari uburyo bushobora kugufasha kongera kwegukana umutima w’umukobwa mu buryo bworoshye.

Dore bumwe mu buryo umusore yakoresha bukamufasha kongera kwegukana umutima w’umukobwa wihebeye wari warakwanze:

1.Mutege amatwi

Abasore bamwe bahita batangira gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana. Ntabwo ari ikintu cyiza ukwiye gukora kuko bakubenze. Ni byiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura icyemezo yari yafashe. 

Umukobwa ushobora kumwaka urukundo ntaruguhe bitewe n’uko atarakira igikomere yatewe n’umusore bakundanye mbere, ni yo mpamvu ugomba kwihangana ugakomeza kwitwara neza. Muri uko kwitwara neza no guca bugufi, niho abonera ko utandukanye n’uwo bakundanye akamutera igikomere. Akagufungurira inzugi z’umutima we ukinjira.

2.Gukosora ihanahana butumwa

Itumanaho iyo rikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ku mwanzuro yafashe. Bigusaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma y’uko akweretse ko yakwanze. Ubugwaneza uzamwereka buzamutegeka ko agomba kukubaha. Ni ikosa rikomeye kwihuta uvuga nabi kuko umukobwa umubwiye ko umukunda ntagusubize uko wabyifuzaga.

3.Ba umunyakuri mu kugaragaza amarangamutima yawe

Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho. Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo. Ntugace iruhande niba ushaka ko mukunda.

Ibi ubikoze mu gihe ubona umukobwa ukunda yakwanzwe byatuma yisubiraho akongera akagukunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND