RFL
Kigali

Ubutumwa bugufi bw'urukundo wakoherereza umukunzi wawe akava mu bye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/09/2022 14:07
1


Niba wifuza kugusha neza umukunzi wawe, hari ubutumwa bw'urukundo wamwoherereza bugatuma ava mu bye akanarushaho kugukunda.



Mu rukundo hari utuntu duto duto ukorera umukunzi wawe, ntabe yakwibagirwa cyangwa ngo agusimbuze undi. Guha ubutumwa bugufi umukunzi ni kimwe muri ibyo bikorwa, mwaba mukundana cyane cyangwa byoroheje, yaba ari kure yawe cyangwa mubonana kenshi.

Dore ubutumwa bugufi 10 bw'urukundo wakoherereza umukunzi wawe bukamuvana mubye bukamutera guhora amwenyura igihe agutekereje nk’uko urubuga Elcrema rubivuga:

1.Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y’intoki zawe ngo iz’umukunzi wawe zinjiremo, imitima yanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

2. Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n’urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

3. Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n’irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n’ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.

4. Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo ukunda runzanira ibyishimo.

5. Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.

6. Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

7. Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

8. Ngumbura tugitandukana, iminsi n’amajoro bigatangira kumbana birebire.

9. Icyo nari nkeneye n’urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

10. Uri ubuzima bwanjye,uri essence y’imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicolas dusingizimana5 months ago
    Nikuki? iyo ukunzebwambere ugatananawamunu niyihrmavu ituma ifitekerezo bimuganaho?





Inyarwanda BACKGROUND