RFL
Kigali

Nubona ibi bintu mu rukundo rwanyu uzamenye ko nta minsi rusigaje

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/09/2022 10:54
0


Menya ibintu wabona mu rukundo rwawe n'umukunzi wawe bikakwereka ko nta minsi rusigaje ndetse ko ruri kwerekeza ku musozo.



Bibaho ko abakundana bagera igihe bagatandukana ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Hari igihe kandi umwe mu bakundana abura aho ahera avuga ko atagikunda mugenzi we, ahubwo akifashisha ibikorwa runaka byo kumucira amarenga ko urukundo rwabo rugeze mu marembera.

Dore bimwe mu bintu wabona mu rukundo rwanyu byakwereka ko rugiye kurangira nta minsi rusigaje ruri kugana ku musozo:

1. Nta cyizere ukigirira umukunzi wawe 

Niba nta cyizere ukigirira umukunzi wawe igihe kirageze ko mutandukana, kuko icyizere ari ikintu cy’ingenzi gituma abakundana bagumana. Iyo nta cyizere gihari urukundo ntirushobora gushinga imizi.

 2. Ntimubasha kumvikana ku bintu by’ingenzi mu buzima bwanyu

Niba utabasha kumvikana n’umukunzi wawe ku bintu by’ingenzi bireba ubuzima bwanyu, ni igihe cyo gutandukana nawe. Ibintu bijyanye n’umuryango, umutungo, idini bishobora kwangiza cyane umubano w’abakundana mu gihe batabyumva kimwe.

 3. Ibishashi by’urukundo byarashize

 Niba utakiyumvamo ibishashi by’urukundo ndetse ukanagerageza bikanga bivuze ko nta rukundo ruri hagati yanyu, nta n’impamvu yo kugumana.

 4. Umukunzi wawe aracyakomeye ku mateka ye y’ahashize

Niba umukunzi wawe akomeye ku mateka ye ndetse akumva atayareka, nta mpamvu yo kugumana nawe. Urukundo nyarwo rwubakira ku mateka y’uyu munsi rugateganyiriza ejo hazaza.

 5. Mugorwa no gukemura amakimbirane hagati yanyu

Ni byo koko nta rukundo rushobora kubura amakimbirane, ariko iyo iteka mudashobora kuyikemurira mugakenera umuhuza, igihe kirageze ngo ufate umwanzuro wo kubivamo kuko abakundana nyabyo babasha kwikemurira amakimbirane yavuka hagati yabo.

6. Wumva nta bwisanzure ahubwo umeze nk’ufungiranye

Niba udashobora kwisanzura ngo ugaragaze icyo utekereza, ni ikimenyetso ko mukwiye gutandukana. Iyo umuntu ari mu rukundo rw’ukuri abasha kugaragaza ibyiyumviro bye ntacyo yishisha.

7. Abo mubana bahora baguhangayikiye

Niba abantu muhorana bya hafi bahora bahangayitse kubera uburyo ubanye n’umukunzi wawe, bisobanuye ko igihe kigeze ugasuzuma imibanire yanyu byaba ngombwa ugafata icyemezo cyo gutandukana nawe. Akenshi iyo umuntu ari mu rukundo biragoye kumenya niba hari ikitagenda, inshuti n’umuryango nibo babanza kubibona.

 8. Ntimukiganira uko bikwiye

Kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruhagaze neza ni uguhana amakuru hagati y’abakundana. Niba rero bidashoboka ko mugirana ikiganiro kirambuye kandi gikora ku mutima nta mpamvu n’imwe yatuma mugumana kuko mwaba muri guta umwanya.

9. Ubona atakigushyigikira

Niba utekereza ko umukunzi wawe atagushyigikira mu byo ukora ndetse akenshi ukabona gahunda ze arizo zibanza imbere, iki ni ikimenyetso ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.

10. Arakubeshya 

Igihe umukunzi wawe atakikubwiza ukuri, atakikubwira ibibazo yagize ngo musangire akabisi n’agahiye, akabishye n’akaryoshye, aba akwereka ko atakigukeneye mu buzima bwe kuko umuntu mukundana akubona nk’umujyanama we mukuru bigatuma agutura agahinda ke, yaba yageze no ku nsinzi agashishikazwa no kubikubwira.

11. Nta bushake bwo gutera akabariro agira

Iyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe atagishaka ko mutera akabariro, ugasanga iyo ngingo ntacyo imurebaho, wabimubwira akakureba nk’icyo imbwa ihaze, akakubwira ko yumva atameze neza mu gihe ubimusabye ko mutera akabariro, bishobora kuba ariyo nzira yahisemo yo kukwereka ko urukundo rwanyu rumeze nk’ igicaniro cyazimye.

12. Kutaguhamagara 

Mukiri mu rukundo rwa nyarwo yaguhamagaraga inshuro zitabarika, akakwandikira ubutuma bugufi ndetse rimwe na rimwe akakoherereza n’amagambo meza ajyanye n’urukundo, amwe tuzi ku izina ry’imitoma. Ariko ubu ugasanga ni wowe wigora ukamuhamagara ngo ubashe kumva ijwi rye. Ugatangira ukibaza ngo ni iki cyabaye? Nta kwirushya uzahita wibwira ko umutima we utakigutekereza habe na gato.

13. Iyo nta byishimo akigira

Ugihura n’umukunzi wawe mu minsi ya mbere urukundo rwanyu mwasaga nk’aho musigaye mwitwa ba Bwana na Madamu Byishimo, ariko ubungubu musigaye murebana ay’ingwe ukibaza impamvu ukayibura. Akaba yarajyaga agutungura ukabona aguhaye impano idasanzwe, ariko ubu ntakikwikoza. N’iyo atashye aza ajya mu buriri nta kuvuga menshi kuko aba atakiri barimenshi. Ibi ni bimwe mu bintu bizakwereka ko urukundo rwanyu ntarugihari, ari ugukurayo amaso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND