RFL
Kigali

Japan: Umugabo yitwitse mu buryo bwo kwigaragambya kw'ishyingurwa ry'uwari Minisitiri Shinzo Abe

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:21/09/2022 10:52
0


Umugabo wo mu Buyapani yitwitse mu rwego rwo kwamagana umuhango wo gushyingura uwabaye Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Shinzo Abe, wishwe arashwe muri Nyakanga.



Ku wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri umugabo uri mu myaka ya za 70, yitwitse hafi y'ibiro bya Minisitiri w'intebe i Tokyo, abaturage babibonye nibo bahise bitabaza polisi. 

Amakuru dukesha BBC ni uko aba polisi bihutiye kuzimya uyu mugabo, ndetse bahita bamujyana ku bitaro bibegereye, kuko yasaga n'ugifite ubwenge. Kugeza ubu ntiharamenyekana uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kugezwa mu maboko y'abaganga.


Ibitangazamakuru byo mu Buyapani byavuze ko guverinoma itaratanga ibisobanuro kuri iyi myigaragambyo, ariko mu mezi ashize imyigaragambyo mu batavuga rumwe n'ishyingurwa ry'uyu munyapolitiki yarushijeho kwiyongera, abenshi bagaragaza ko batishimiye amafaranga azakoreshwa. 

Biteganyijwe ko abanyakubahiro babarirwa mu magana bazitabira umuhango wo guhyingura uwabaye Minisitiri w'intebe w'u Buyapani, Shinzo Abe ku itariki ya 27 Nzeri 2022.

Uwabaye Minisitiri w'intebe w'u Buyapani, Shinzo Abe azashyingurwa ku ya 27 Nzeri

Abigaragambya bavuga ko banze ikoreshwa ry'amafaranga ya Leta mu gikorwa cyo gushyingura Abe, biteganyijwe ko kizatwara hafi miriyari 11 Frw, ndetse rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi, Ishyaka riharanira Demokarasi n'itegeko nshinga, ryavuzeko ritazitabira ibi birori bizaba mu cyumweru gitaha.

Abe yishwe arashwe ku itariki ya 8 Nyakanga, ku myaka 67 mu myigaragambyo yabaye ubwo ishyaka rye ryari riri kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND