RFL
Kigali

Angelina Jolie yagiriye uruzinduko muri Pakistan rwo gusabira ubufasha n'inkunga abaturage bibasiwe n'umwuzure

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:20/09/2022 18:09
0


Umukinnyi wa filime ukomeye wa Hollywood, Angelina Joile, yasuye igihugu cya Pakistan mu rwego rwo gusabira ubufasha n'inkunga abaturage bagizweho ingaruka n'umwuzure.



Komite mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi, IRC yatangaje ko ku wa kabiri umukinnyi wa Hollywood, Angelina Jolie akaba n'intumwa idasanzwe muri Komisiyo ishinzwe impunzi mu muryango w'abibumbye, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Pakistan mu rugendo rugamije gusabira ubufasha iki gihugu cyibasiwe n'umwuzure. 

Uyu mwuzure watewe n'imvura nyinshi hamwe no kuyonga kwa barafu mu majyaruguru y'imisozi ya Pakistan, wibasira kimwe cya gatatu cy'ubutaka bw'iki gihugu, uhitana ubuzima bw'abantu barenga 1500 ndetse wangiza amazu y'abarenga miriyoni 33, imihanda, gari ya moshi, amatungo ndetse n'imyaka yo mu butaka.



Nk’uko CNN yabitangaje, ubuyobozi bw'iki gihugu bwatangaje ko bishobora kuzafata amezi atandatu kugira ngo hasanwe ibyangiritse, ndetse ko hari n'ubwoba bw'indwara zitandukanye zizaterwa n'amazi zirimo Kolera na Dengue. Ikigo cya UNICEF kivuga ko umwuzure wasize abana bagera kuri miriyoni 3.4 bakeneye ubufasha bw'ubuzima. 

IRC yatangaje ko Angelina Jolie azasura iki gihugu kugira ngo atange ubuhamya kandi amenye byinshi ku bantu bagizweho ingaruka n'umwuzure, ubufasha bakeneye n'uburyo bwo gukumira ko ibi bintu byazongera kuba mu bihe biri imbere, yongeyeho kandi ko azasura ibikorwa n'imiryango ifasha abagizweho ingaruka.

Minisitiri wa Pakistan ushinzwe imihindagurikire y'ikirere, Sherry Rehman, yavuze ko uyu mwuzure wabaye impanuka mbi yibasiye abaturage n'ibyabo mu myaka icumi ishize, ndetse akaba anasaba ubufasha ibihugu by'amahanga burimo ibiribwa, amahema yo kuraramo n'imiti. 

Abaturage bo muri iki gihugu batangaje ko bugarijwe n'indwara ya Dengue ku kigero cya 50% uyu mwaka ugereranyije n'umwaka ushize, kandi iki kibazo cy'ubuzima gishobora guteza akaga mu gihe kitagenzuwe neza.

Iki gihugu kandi gifite ikibazo cyo kubura ibiribwa, bitewe n’uko hangiritse 70% y'ibiribwa birimo umuceri n'ibigori. Biteganyijwe ko ibyangiritse mu bukungu byose hamwe bizagera kuri miriyari 30 z'amadorari, bikaba byarikubye inshuro eshatu ibyo leta yari yarabanje guteganya.


IRC mu itangazo ryayo yagize iti " Jolie azareba imbonankubone uko igihugu nka Pakistan kiri kwishyura amafaranga menshi ku bibazo kititeje" yongeraho ko " IRC yizeye ko uruzinduko rwa Jolie ruzatanga ibisobanuro kuri iki kibazo ndetse rukaburira n'ibihugu bigira uruhare runini mu kwangiza ikirere, kugira ngo bitange ubufasha kubagizweho ingaruka n'ibiza".

Jolie yasuye Pakistan muri 2005 na 2010, nabwo nyuma y'ibiza byari byahabaye.   


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND