RFL
Kigali

Kamonyi: Umuryango 'Single Parents' watanze ibiribwa ku miryango itishoboye irenga 120 - AMAFOTO

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:13/09/2022 16:05
0


Umuryango 'Single Parent Organization' (S.P.O), wasuye uha n'ubufasha bw'ibyo kurya imiryango 120 yo mu Karere ka Kamonyi nyuma yo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza muri Kanama uyu mwaka.



Byari urugendo rwiza ubwo ikipe y'abagize umuryango Single Parent Organization, ukora ibikorwa by'ubugiraneza wajyaga gusura abaturage mu miryango yabo, mu Kagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, ndetse batanga n'ibyo kurya ku miryango 120.

Ni urugendo rwari ruyobowe n'uhagarariye uyu muryango, Icyitegetse Yvonne. Nyuma yo gusura urugo rw'umuturage umwe witwa Yvonne, mu gahinda kenshi, Icyitegetse yafashwe n'amarangamutima maze ararira, bitewe n'ubuzima bubi yasanze uyu mubyeyi bitiranwa abayemo.


Uyu muyobozi mukuru wa S.O.P, yavuze ko yagize amarangamutima yumvise ubuzima bw'uyu mubyeyi kandi nyamara we ntacyo yahaye Imana ngo abe abaye mu buzima abayemo, ndetse aba no muri Amerika. 

Muri uru rugendo hasuwe ingo zigera kuri enye maze habaho umwanya wo kuganira n'ababyeyi n'abana mbere y'igikorwa cyo kubaha ibyo kurya byari byabateguriwe, iki gikorwa kandi kije gikurikira igiheruka aho bishyuriye imiryangi 120 ubwisungane mu kwivuza

Muri iki gikorwa giheruka, Umuyobozi wa Single Parent Organization yari yasobanuye ko uyu muryango washinzwe mu rwego rwo gufasha umubyeyi urera umwana|abana wenyine yaba umugabo cyangwa umugore, akomeza avuga ko kandi mubyo bazafasha iyi miryango harimo kurera abo bana, kubigisha no kubashakira ibyangombwa byose bakenera.













Bimwe mu byo kurya bahaye imiryango itishoboye yo mu Karere ka Kamonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND