RFL
Kigali

Nkurangiye Kizz Resto Bar - Aho gusohokera hakubereye n'umuryango wawe - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/09/2022 8:41
0


Nyuma y'amasaha y'akazi, haba ari umwanya mwiza wo gusohoka ukaruhuka, ukanezererwa ndetse ukaganira n'inshuti n'abavandimwe. Kizz Resto Bar ni ahantu heza hagufasha kugira umugoroba mwiza.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Nzeri 2022, haratahwa bushya, akabari 'Kizz Resto Bar' kabarizwa mu Mujyi wa Kigali, munsi y'isoko rya Kimironko ku muhanda wa KG 161ST, mu igorofa ryo hejuru ry'inzu yitwa Morte Grazie Plaza.

Aka kabari kazajya karyoshya ibitaramo, ku ikubitiro katumiye abahanga mu kuririmba, barimo Umurage Live Band, Jimmy Star, Freddy Singer n'abandi baza gususurutsa abasohotse.


Uretse Band n'abaririmbyi bihariye, Kizz Resto Bar ifite ibyo kunywa bigezweho by'abasirimu ndetse n'ibyo kurya birimo inkoko iteguwe ku buryo bwihariye.

Kizz Resto Bar iri ahantu heza, mu nzu yagutse kandi ndende yitegeye ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali, ku buryo uwahasohokeye agerwaho n'akayaga ku buryo abikeneye, bitewe n'aho yicaye.

Ni ahantu heza kandi ho gutegurira ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi, nk'ibirori by'isabukuru, kwiyakira ku basoje inama n'amahuriro atandukanye nko gusezerana kw'abashakanye n'ibindi.


Wilson Kigenza uyobora gahunda za Kizz Resto Bar yijeje ko abagiye kujya babagana, bazaryoherwa na Serivisi nziza bazahasanga, ibyo kunywa bisirimutse ndetse n'amafunguro ateguye neza.

Aganira na InyaRwanda, yagize ati "Dukorera ahantu heza kandi dushyize imbere Serivisi nziza. Abazatugana bazishimira ibyo kunywa n'ibyo kurya biteguye neza ndetse na Serivisi inoze. Umukiliya ni Umwami."

Mu birori byo gutaha ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, ahava hari umuziki, ibyo kunywa ndetse n'ibyo kurya, kwinjira biraba ari ubuntu. NTUCIKWE!

Ku bindi bisobanuro, wahamagara: 0788423046




Ibyo kunywa bya SKOL birahari



Hitegeye umujyi



Kizz Resto Bar ni ho hakubereye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND