‘Legend Alive’ cyangwa se umunyabigwi uriho ni igitaramo cyateguwe na Kigali Jazz Junction, kikaba cyabaye mu ijoro ryacyeye. Cyaranzwe n'ubwitabire buri hasi.
Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, kiririmbamo umunya-Côte d'Ivoire, Monique Séka n'umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura.
Abategura iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction bari bavuze ko guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba imiryango izaba ifunguye hanyuma igitaramo gitangire saa mbiri.
Gusa si ko byagenze kuko saa mbiri zageze iki gitaramo kitaratangira ndetse nta n'icyizere cy’uko abantu bari buze.
Mu busanzwe nk’ibindi bitaramo byose, iki gitaramo cyari gifite imyanya y’icyubahiro yiganjemo abaterankunga ari naho hari hari abantu ndetse na VIP n’ahasanzwe.
Mu bahanzi bari batumiwe, harimo Mike Kayihura ndetse na Monique Seka banerekanye ubuhanga ku bantu mbarwa bari bitabiriye iki gitaramo.
Abari bicaye imbere bitegera urubyiniro
Ubwo Mike Kayihura yageraga ku rubyiniro yerekanye ko ashoboye ndetse ibyo bari bamwitezeho ni byo yatanze.
Monique Seka umaze imyaka irenga 40 mu muziki, wari n’umuhanzi w’igitaramo, yashimishije buri umwe mu muziki we w’umwimerere maze abangana nawe mu myaka barasusuka cyane.
Abitabiriye igitaramo bari bishimye
Abo mu rungano rwa Monike bari banyuzwe
Lion Imanzi yanyuzagamo agasetsa abitabiriye iki gitaramo
Mike Kayihura yigaragaje cyane
Inyuma y’imyanya y’icyubahiro intebe zari zambaye ubusa
Monique Seka yerekanye ko umuziki w’umwimerere uri mu maraso ye
AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO