RFL
Kigali

Mike Kayihura yerekanye ubuhanga bwe, Monique Séka anyura mbarwa bitabiriye igitaramo 'Legend Alive'-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/08/2022 6:47
0


‘Legend Alive’ cyangwa se umunyabigwi uriho ni igitaramo cyateguwe na Kigali Jazz Junction, kikaba cyabaye mu ijoro ryacyeye. Cyaranzwe n'ubwitabire buri hasi.



Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, kiririmbamo umunya-Côte d'Ivoire, Monique Séka n'umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura. 

Abategura iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction bari bavuze ko guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba imiryango izaba ifunguye hanyuma igitaramo gitangire saa mbiri.

Gusa si ko byagenze kuko saa mbiri zageze iki gitaramo kitaratangira ndetse nta n'icyizere cy’uko abantu bari buze.

Mu busanzwe nk’ibindi bitaramo byose, iki gitaramo cyari gifite imyanya y’icyubahiro yiganjemo abaterankunga ari naho hari hari abantu ndetse na VIP n’ahasanzwe.

Mu bahanzi bari batumiwe, harimo Mike Kayihura ndetse na Monique Seka banerekanye ubuhanga ku bantu mbarwa bari bitabiriye iki gitaramo.


Abari bicaye imbere bitegera urubyiniro

Ubwo Mike Kayihura yageraga ku rubyiniro yerekanye ko ashoboye ndetse ibyo bari bamwitezeho ni byo yatanze.

Monique Seka umaze imyaka irenga 40 mu muziki, wari n’umuhanzi w’igitaramo, yashimishije buri umwe mu muziki we w’umwimerere maze abangana nawe mu myaka barasusuka cyane.


Abitabiriye igitaramo bari bishimye


Abo mu rungano rwa Monike bari banyuzwe


Lion Imanzi yanyuzagamo agasetsa abitabiriye iki gitaramo

Mike Kayihura yigaragaje cyane




Inyuma y’imyanya y’icyubahiro intebe zari zambaye ubusa



Monique Seka yerekanye ko umuziki w’umwimerere uri mu maraso ye


AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND