RFL
Kigali

Umunyamakuru w'imikino, Uwimana Clarisse yasezeranye imbere y'amategeko

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:18/08/2022 16:16
0


Uwimana Clarisse 'Clamama' umwe mu banyamakuru ba Siporo bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, yasezeranye imbere y'amategeko n'uwo yihebeye, mu gihe bitegura ibindi birori by'ubukwe biteganijwe mu kwezi gutaha.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, nibwo Uwimana Clarisse na Kwizera Festus Bertrand basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimironko ho mu Karere ka Gasabo, bemeranya kubana akaramata.

Aba bombi bemeranije kubana imbere y'amategeko, nyuma y'uko kuwa 19 Kamena 2022 Kwizera Festus yambitse Uwimana Clarisse impeta y'urukundo, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Aba bombi bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo, barateganya ibindi birori by'ubukwe bwabo buteganijwe ku ya 3 Nzeri 2022.

Nk'uko byanditse ku mpapuro z'ubutumire, Gusaba no gukwa bizabera muri Heaven Garden ku i Rebero mbere yo gusezerana imbere y'Imana muri Saint Famille, mu gihe kandi abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.


Festus na Clarisse

Clarisse ni umwe mu banyamakuru ba Siporo bakunzwe mu Rwanda, ndetse akaba umwe mu bagore bake batinyutse igisata cya Siporo. Uretse ibyo kandi, aconga ruhago mu batarabigize umwuga.

Kuri ubu akorera Radio B&B FM Umwezi mu biganiro bya Siporo bitandukanye, ndetse no mu kiganiro 'B-Wire' gihuriza hamwe ibyamamare muri Siporo n'ibyamamare mu bikorwa by'imyidagaduro.

Uretse kuba azwi mu Rwanda, ni umwe mu banyamakuru bazenguruka amahanga, aho akunda kwitabira amarushanwa akomeye nk'imikino ya nyuma y'igikombe Cy'Africa n'indi itandukanye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND