RFL
Kigali

Adele yashimangiye ko yifuza kurushinga na Rich Paul bamaranye umwaka mu munyenga w'urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/08/2022 9:05
0


Umuhanzikazi Adele yashimangiye ko yifuza kurushinga n'umukunzi we Rich Paul bamaranye umwaka mu munyenga w'urukundo.



Adele umuhanzikazi w'icyamamare ukomoka mu Bwongereza wakunzwe cyane mu ndirimbo ze z'urukundo zanyuze benshi yongeye kugira icyo atangaza ku mubano we n'umukunzi we Rich Paul bamaranye umwaka mu munyenga w'urukundo. Adele yahishuye ko yifuza kurushinga n'umukunzi we ndetse bakanibarukana.

Mu kiganiro Adele yagiranye n'ikinyamakuru Elle Magazine cyagarutse byihariye ku mishinga uyu muhanzikazi afite mu minsi iri imbere yagarutse no kubyo ateganya mu mubano we na Rich Paul. Adele yagize ati: ''Sinigeze nkunda nk'uko nkunda Paul. Ni ubwa mbere nkunze bigeze aha''.

Adele yatangaje ko ari ubwa mbere yakunda bikomeye nkuko akunda Rich Paul

Yakomeje agira ati: ''Mu mishinga mfite yahazaza ndifuza kurushinga na Paul tukabyara abana murabizi ko asanzwe afite abana 3 yabyaranye n'umugore we wa mbere kandi nanjye mfite umuhungu nabyaranye n'umugabo twatandukanye, ndumva intambwe igomba gukurikiraho ari uko natwe twabyara abana bacu''.

Adele arifuza ku rushinga na Rich Paul bamaranye umwaka bakundana

Adele w'imyaka 34 yagize ati: ''Ahazaza hanjye ndifuza kwibanda k'umuryango wanjye n'umukunzi wanjye kandi abakunzi banjye ndabizeza gukomeza kubaha indirimbo nziza barabizi ko iyo ndi mubihe byiza nabo mbaha ibyiza''. Elle Magazine yatangaje ko iyi ari nshuro ya kabiri Adele atangaje ko yiteguye kurushinga na Rich Paul bamaranye umwaka mu munyenga w'urukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND