Umuraperi A$AP Rocky umukunzi wa Rihanna banaherutse kwibarukana umwana w'umuhungu, akurikiranyweho icyaha cyo kurasa A$AP Relli wahoze ari inshuti ye.
Rakim Mayers wamamaye ku izina rya A$AP Rocky akoresha mu muziki uri mu baraperi bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo kurasa umuraperi A$AP Relli wahoze ari inshuti ye banabanaga mu itsinda rya A$AP Mob rihuriyemo abaraperi batandukanye.
People Magazine yatangaje ko A$AP Rocky akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kurasa A$AP Relli wahoze ari inshuti ye, ibi akaba yarabikoze mu kwezi ku Gushyingo mu mwaka ushize wa 2021. Umushinjacyaha w'akarere ka Los Angeles, George Gascón, yatangaje ibirego A$AP Rocky aregwa birimo ibyaha bibiri byo gukubita A$AP Relli no kumurasa akamukomeretsa.
Gascón yagize ati: "Kurasa imbunda ahantu hahurira abantu benshi ni icyaha gikomeye cyashoboraga kurangizwa n'ingaruka zibabaje atari ku muntu wibasiwe gusa ahubwo no ku bantu b'inzirakarengane basuye Hollywood".
Umushinjacyaha Gascon yakomeje agira ati: "Ibiro byanjye byakoze isuzuma ryimbitse ku bimenyetso biri muri uru rubanza maze nemeza ko byemewe ko hongerwaho ibirego bidasanzwe by’imbunda." Urubanza rwe ruteganijwe ku wa Gatatu.
A$AP Rocky umukunzi wa Rihanna akurikiranyweho kurasa uwahoze ari inshuti ye.
Abahagarariye Rocky ntabwo baragira icyo batangaza ku birego uyu muraperi aregwa. Ibi bibaye nyuma yaho A$AP Rocky mbere yafatiwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Los Angeles nyuma yo kugera mu ndege yihariye yavuye i Barbados ari kumwe na Rihanna ku ya 20 Mata, hasigaye ibyumweru bike ngo umuhungu wabo avuke. Nyuma yaje kurekurwa nyuma yo kohereza amadolari 550.000.
TANGA IGITECYEREZO