RFL
Kigali

Abakobwa: Menya ibintu 3 bibi uba wishoyemo igihe wemeye kuryamana n'umusore mukundana mutarabana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/08/2022 12:12
0


Mukobwa, mbere y'uko wemera kuryamana n'umusore mukundana banza umenye ibibi uba wishoyemo.



Aho iterambere rigeze ubu ntabwo gutera akabariro bigisaba ko abantu baba barashakanye imbere y’Imana n’amategeko, ahubwo n’abakirambagizanya basigaye barabigize akamenyero. Nyamara n’ubwo bimaze kumenyerwa ko umusore n’inkumi barambagizanya bagomba kuryamana, bigira ingaruka ndetse ntabwo ari ibintu bikwiriye kubaho igihe abarambagizanya batarakora ubukwe ngo basezerane.

Abakobwa usanga aribo bakunze guhura n'ingaruka zo kuryamana n'abasore mbere yuko barushinga ugereranije n'ingaruka zigera ku basore ariyo mpamvu umukobwa wese ufite umukunzi akwiye kubanza kumenya ibintu 3 bibi azaba yishoyemo igihe abyemeye:

1.Kuba umuhungu wamukurura ntibishatse kuvuga ko agukunda

Umuhungu ashobora kuba akunda uburyo usa n’uko uteye, akumva mwatera akabariro. Numara rero kumwemerera ko ibyo yifuza abigeraho azahita yumva ko yagufashe, kandi nta kindi kigomba kwiyongeraho uretse kuryamana nawe gusa. Nuramuka rero utangiye kugenda ugabanya uburyo wamwitwaragaho, uzabona umubano wanyu ugenda uyoyoka gahoro gahoro.

2.Iyo wihutiye kuryamana n’umuhungu arimo kugutereta ,ahita abona ko uri umuntu woroheje

Iyo ubimwemereye hakiri kare agaciro yaguhaga kagenda gashira, ndetse n’uburyo yakubahaga bikagenda bigabanuka mu gihe nyamara iyo mugitangira guteretana aba yarakubwiye ko azakubaha igihe cyose. Ariko mu gihe kiriya gikorwa gihise kiba mu buryo bwihuse, uburyo yakubahagamo butangira kugenda bugabanuka umunota ku munota.

3.Iyo bibaye hakiri kare hari gihe utabona ibintu agukorera ahubwo ukibonera uburyo ameze mu buriri

Iyo wihutiye gutera akabariro n’umuhungu mugiteretana, hari igihe uhita utangira guhindura uko wamubonaga: aho kumubona nk’umuntu mukundana ugomba kukwitaho mu buzima bwa buri munsi, ahubwo ukamubonamo undi mu muntu. Igihe uzaba umeze gutyo umubano wanyu ntaho uzagera.

Ibintu byo gutera akabariro si ibyo guhubukirwa ahubwo bisaba kubanza kwitonda, ugashyiramo ubushishozi. Umusore nakubwira ko yumva igihe cyageze ngo muryamane wowe uzajye umwihorera, ntiwite ku byo akubwira ahubwo nawe utekereze ufate icyemezo kikunyuze kuko kugendera ku byifuzo n’ibyiyumvo bye gusa bishobora kugukoresha ibintu udashaka. Niba ari umuhungu ugukunda by’ukuri azakomeza agutegereze.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND