RFL
Kigali

Bwa mbere Will Smith yatemberanye n'umugore we nyuma y'amezi 5 amurwaniye ishyaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/08/2022 10:08
0


Will Smith yatemberanye n'umugore we Jada Pinkett Smith bwa mbere nyuma y'amezi 5 ashize amurwaniriye ishyaka imbere y'imbaga mu birori bya Oscar Awards 2022.



Will Smith umuraperi kabuhariwe akaba n'icyamamare mu gukina filime, amaze amezi 5 akoze agashya mu birori bya Oscar Awards 2022 aho yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock amujijije gutera urwenya ku mugore we Jada Pinkett Smith. 

Ibi yakoze arwanirira ishyaka umugore we imbere y'imbaga akabigayirwa n'abenshi ndetse bigatuma amara igihe atagaragara kuri ubu yongeye kwigaragaza atemberanye n'umugore we.

Will Smith yatemberanye n'umugore we Jada Pinkett Smith nyuma y'amezi 5 amurwaniriye isyaka.

Hari hashize amezi 5 Will Smith akubise urushyi Chris Rock amuziza gutera urwenya ku mugore we Jada.

TMZ yatangaje ko Will Smith yaramaze igihe atigaragaza mu mboni z'abantu nyuma yo gukubita urushyi Chris Rock imbere y'imbaga aho byavugwaga ko yihaye igihe cyo gutekereza kubyo yakoze, kuri ubu yagaragaye yishimanye n'umugore we Jada Pinkett Smith ubwo batemberaga mu mujyi wa Los Angeles bafatanye ibiganza.

Akamwenyu kari kose kuri Will Smith watemberanye n'umugore we

TMZ ikomeza ivuga ko kuba Will Smith yagaragaye atemberanye n'umugore we Jada bisobanuye byinshi ku muryango wabo ndetse bikaba bikuyeho ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko Jada Pinkett yaba agiye gutandukana na Will Smith amuziza ibyo yakoreye Chris Rock. Ibi kandi byagaragaje ko aba bombi bameranye neza nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko hagati yabo harimo agatotsi.


Will Smith na Jada Pinkett bongeye gutemberana akaboko ku kandi nyuma y'ibyumweru 2 bishize Will Smith asabye imbabazi ku mugaragaro Chris Rock aherutse kugubita urushyi imbere y'imbaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND