RFL
Kigali

Ibiribwa 10 byagufasha kugabanya umubyibuho w'inda byihuse

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/08/2022 9:21
1


Niba ubangamiwe n'umubyibuho w'inda yawe kandi wifuza kuwugabanya, menya ibiribwa byabigufashamo mu buryo bwihuse.



Hari ubwo usanga umuntu afite ikibazo cy’umubyibuho w’inda ugasanga ahora ameze nk’utwite kandi ari ibinure byinshi biba ku gice cy’inda ye,bigahora bimubangamiye ariko hano hari ibiribwa warya bikagugabanyiriza ibyo binure bituma inda igenda iba nini umunsi ku wundi.

Dore ibiribwa 10 byagufasha kugabanya inda mu buryo bwihuse nk'uko byatangajwe n'urubuga Sante Plus Mag:

1. Watermelon 

Iki ni ikiribwa gikungahaye ku mazi kuko kigizwe na 82% by’amazi afasha igifu cy’umuntu gushya ibiryo neza kandi.Umuntu ufite ikibazo cy’umubyiguho w’inda aba agomba kurya nibura igisate kimwe ku munsi cya watermelon.

2. Ibishyimbo 

Ibishyimbo bigira umumaro ukomeye mu kugabanya umubyibiho,nubwo abantu benshi usanga badakunda kubirya ndetse babifata nk’indyo igayitse. Umuntu ugira ikibazo cyo kubyibuha inda rero aba agomba kubirya nibura rimwe ku munsi ku mafunguro yandi agiye gufata.

3. Kokombure 

Kokombure igizwe n’amazi menshi agera kuri 96% by’amazi na 45 bya karori’’calories’’.iyo ushaka kugabanya umubyibuho w’inda rero ugomba kujya urya salade ya kokombure inshuro nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

4. Pommes 

Kurya pomme nibura imwe ku munsi buri gitondo uko umaze gufata amafunguro ya mugitondo, ni byiza cyane ku muntu ufite ikibazo cy’umubyibuho w’inda kuko igizwe na potassium ndetse na vitamin nyinshi zituma inda inanuka.

5. Amagi 

Kurya amagi ni byiza cyane ku muntu ufite ikibazo cyo kubyiguha inda kuko agizwe na calcium, zinc, iron, phosphorus, omega-3 n’izindi vitamini,byose bikaba bifasha inda gusubira uko yari imeze nta kubyibuha

6. Icyayi cy’icyatsi ‘’Green tea’’ 

Ubusanzwe icyayi cy’icyatsi cyirwanya umubyibuho ukabije ku muntu harimo n’inda.Niyo mpamvu umuntu aba agomba kukinywa buri munsi kugira ngo arwanye umubyibuho w’inda.

7. Ubuki 

Kunywa ubuki bufunguje amazi ashyushye n’indimu ni ingenzi cyane ku muntu ushaka kugabanya umubyibuho w’inda.Ufata ikirahuri cy’amazi ashyushye,ugashyiramo ikiyiko kimwe cy’ubuki n’indimu imwe,maze ukajya ubinywa buri gitondo uko ubyutse nta kindi kintu urafata.

8. Amazi y’akazuyazi 

Kunywa amazi y’akazuyazi nabyo bifasha kugabanya umubyibho w’inda,ku muntu ufite icyo kibazo.Ugomba kunywa nibura litiro imwe y’amazi ashyushye buhoro ku munsi.

9. Imineke 

Umuneke ugira umumaro umwe n’uwa pomme kuko ugira intungamubiri zimwe zigabanya umubyibuho harimo n’inda.

10. Amazi menshi 

Kunywa mazi menshi buri munsi ni ingenzi cyane mu gufasha kigabanya umubyibuho w’inda.Umuntu aba agomba kunywa nibura ibirahuri 8 by’amazi ku munsi, maze mu gihe cy’ukwezi kumwe uhita ubona itandukaniro kuko inda iba maze gusubirayo.

Ibi nibyo biribwa, igihe ufite ikibazo cyo kubyibuha inda maze bikagufasha guhita isubirayo mu gihe gito cyane kuko rimwe na rimwe abantu bafite inda ibyibushye usanga bagira ipfunwe ryayo. Si ngombwa ko ibi byose ubikoresha ariko wahitamo ibikoroheye gukoresha maze ukareba impinduka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntahomvukiye Alphred3 weeks ago
    Igitetekerezo narimfite Bari in shut I yanjye ifite ikibazo cyokubyibuha inda nibiro byinshi, None maze gusoma ibyamufasha,Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND