RFL
Kigali

Imyambarire ya Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West ikomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/08/2022 9:40
0


Imyambarire ya Julia Fox wakanyujijeho mu rukundo n'umuraperi Kanye West, ikomeje kuvugisha benshi.



Julia Fox, umukinnyi wa filime afatanya no kumurika imideli wamamaye cyane ubwo yari ari mu munyenga w'urukundo n'umuraperi Kanye West, bamaranye amezi ane bagatandukana. Nyuma yo gutandukana n'uyu muraperi Julia Fox ntiyongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kugeza ubu ubwo yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga, bitewe n'imyambarire ye yavugishije abatari bacye.


Julia Fox wari umaze igihe atagaragara yagarutse bushya mu myambarire idasanzwe.

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Julia Fox yongeye kuvugisha benshi nyuma y’aho yagaragaye mu myambarire itangaje mu mujyi wa New York, aho yanyuze benshi bakamurangarira. PageSix ivuga ko Julia Fox yari azwiho kwambara bidasanzwe ubwo yari agikundana na Kanye West, kuko uyu muraperi ariwe wamwambikaga gusa kuri iyi nshuro yagaragaje ko nawe ubwe ashoboye kwiyambika imyambaro itamenyerewe.


PageSix ikomeza ivuga ko amafoto ya Julia Fox akomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuze ko imyambarire ye atari iyo kujyana mu muhanda ahubwo ari iyo kwerekana mu birori by'imideli. Julia Fox akaba yongeye kurikoroza nyuma y'amezi menshi yaraburiwe irengero.




Imyambarire ya Julia Fox wakanyujijeho na Kanye West ikomeje kuvugisha benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND