RFL
Kigali

Abakobwa: Ntukwiye gukundana n'umusore ufite iyi myitwarire

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/08/2022 12:32
0


Mukobwa, menya imyitwarire y’abasore ukwiriye kugendera kure niba ushaka kuryoherwa n’urukundo.



Ubusanzwe abantu ntibakunda kimwe kandi ntibanabona ibintu mu buryo bumwe, icyakora hari ibintu ukunda gusanga bihuriweho ku buryo umubare munini w’abantu baba babyanga urunuka, bigahumira ku mirari iyo bigeze ku myitwarire runaka ishisha benshi cyane cyane iyo igaragaye ku muntu w’umusore uri mu rukundo.

Dore imyitwarire mibi iranga abasore ndetse abakobwa bagirwa inama yo kubirinda no kutabiha umwanya nk'uko urubuga Elcrema rwabitangaje:

1.Umusore ugira ivuzivuzi

Umusore ugira ivuzivuzi arangwa no guhora arahira buri kanya no mu bintu bitari ngombwa.Iyo mujyanye ahantu mwasohokanye, akunze gutonganya abakozi baho muri za hoteli cyangwa muri resitora ababwira mu buryo butarimo ikinyabupfura kandi ikirenze kuri ibyo byose uzamwitegereza ubone ntabasha gutahura ko ibyo ari gukora atari byiza.

Impamvu ugirwa inama yo kugendera kure uyu musore; ni uko niba ashobora gufata atyo abantu asanze aho, wowe ashobora no kuzajya agukorera ibyisumbuye ibyo.

2.Umusore w’umubeshyi

Iyi ngingo irasobanutse cyane kuko biragoye ko wabona umuntu ukunda umubeshya cyangwa abeshya abandi. Ikintu cya mbere ugomba kwikuramo ugitahura uyu musore, ni ukwishyiramo ko uzamuhindura akabikira.Urukundo rushingira ku cyizere kandi iyo ubeshywe kigatakara biba bigoye ko byakongera gusubira uko byari biri mbere. Icyiza rero ni ukuzibukira hakiri kare kuko umugayo uba utari kuri wowe.

3.Umusore uguca inyuma

Ku bw’umunezero wawe, umusore uguca inyuma ukwiye kumwirinda ukanamugendera kure utitaye ku kiguzi cyose byagusaba. Umusore uguca inyuma aba akugaragarije ko utamunyura, ni ikimenyetso cy’uko aba ari gushakisha aho yavana ibyo utabasha kumuha kandi ntibiba bisobanuye ko ikibazo ari wowe.

Umusore nk’uyu kandi aba aguhishuriye ko akunda aka na kariya kandi akagerageza kubiguhisha ku buryo agatotsi kaba kaje mu mibanire yanyu kadashobora kuvugutirwa umuti kubera ko buri uko mutari kumwe byagorana gushyira umutima hamwe ugatuza.

4.Umunyabugugu

Umusore ugira ubugugu aba yikunda cyane ku buryo aba ari nyamwigendaho atanashobora kugerageza kugukunda nk’uko abyikorera.

Ni abasore bakunda kuba bari kunenga abandi bantu kandi bakabikorana imvugo itiyubashye. Bakunda kuba bavuga ibyo bagezeho, birata imyanya bafite mu kazi ku buryo iyo ubashije gutahura uyu muntu ugirwa inama yo kumuhunga hakiri kare kuko iyo migirire ye iba izakura ibintu bikarushaho kuba bibi.

5.Umusore w’akarimi karyoshye

Ibi byumvikana nk’ibidasobanutse kuko abenshi bakunda kubwirwa amagambo asize umunyu ariko ukuri gukunze kuba kwihishe inyuma y’aba bantu, ni uko bavuga menshi yijyana ntagire ibikorwa asiga.

Wisanga akenshi utunguwe iyo umwiyambaje uri mu kibazo gikomeye atabasha kugira icyo yagikoraho kandi mu mitoma ye atarahwemaga kukubwira ko uri isi ye nta n’icyo uzamuburana. Ni byiza rero kugenzura ko amagambo ajyana n’ibikorwa mbere yo kwemera kwirundumurira mu rukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND