RFL
Kigali

Umunyamideli Zac Posen yambitse impeta y'urukundo umusore mugenzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/08/2022 12:15
1


Umunyamideli Zac Posen yambitse impeta y'urukundo umusore mugenzi bamaranye imyaka 2 mu rukundo.



Zac Posen umunyamideli kabuhariwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwiho kudodera imyenda ibyamamare ndetse akaba afite na kompanyi ikora amashakoshi y'igitsinagore, yatunguranye yambika impeta y'urukundo umusore mugenzi we witwa Harrison Ball bamaranye imyaka 2 mu munyenga w'urukundo.

Zac Posen ari kumwe n'umukunzi we Harrison Ball

Nk'uko Zac Posen yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, yavuze ko ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikw impeta y'urukundo amusaba ko babana akaramata maze nawe akabyemera. Yanatangaje kandi ko iyi mpeta yayimwambitse ku itariki 08/08/2022 ndetse anerekana amwe mu mafoto yaranze uwo munsi.



Umunyamideli Zac Posen yambitse impeta  y'urukundo umusore mugenzi we bakundana

Byari ibyishimo kuri Zac Posen n'umukunzi we Harrison Ball wemeye kuzarushinga nawe.

PageSix yatangaje ko umunyamideli Zac Posen wambika abasitari barimo Lady Gaga, Angelina Jolie n'abandi yari amaze imyaka 2 akundana na Harrison Ball yambitse impeta. Zac Posen akaba ari umwe mu byamamare byo muri Amerika byiyemereye kumugaragaro ko bikundana n'abo bahuje igitsina. Harrison Ball wemeye kubana na Zac asanzwe ari umubyinnyi wabigize umwuga.


Zac Posen na Harrison Ball bamaranye imyaka 2 mu munyenga w'urukundo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nirere Junior1 year ago
    Imana idutabare naho isi yarashaje kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND