RFL
Kigali

Nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki mu Bufaransa Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bakomeje kuryoherwa n'ubuzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/08/2022 8:32
0


Nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki mu Bufaransa, umuhanzikazi Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bakomeje kuryoherwa n'ubuzima muri Amerika.



Icyamamarekazi Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bakubutse mu kwezi kwa buki mu Bufaransa aho bagiriye ibihe byiza, kuri ubu babikomereje no muri Amerika aho bongeye kugaragara bishimanye bikomeye umwe atarekura undi. Aba bombi bamaze ibyumweru 3 barushinze batembereye mu gace ka Santa Monica kuri resitora izwi cyane muri ako gace yitwa Dunkin aho basangiriye ubwuzu ari bwinshi.


Nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki mu Bufaransa Jennifer Lopez aryohewe n'ubuzima n'umugabo we


PageSix yatangaje ko Jennifer Lopez na Ben Affleck batari bonyine dore ko bari kumwe n'abana babo barimo impanga Emme na Maxi uyu muhanzikazi yabyaranye n'umugabo we wa Kabiri. Bari kumwe kandi n'abana 2 ba Ben Affleck yabyaranye n'umugore we wa mbere.

Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck basangiye n'bana babo


Iyi ni inshuro ya kabiri Jennifer Lopez na Ben Affleck bagaragara batemberanye n'abana babo kuva barushinga. Uku gusohokana kwabo nk'umuryango kubaye hashize iminsi micye bitangajwe ko aba bombi bari kwitegura gukora ibirori bagatumiramo imiryango n'inshuti zabo zitabashije kwitabira ubukwe bwabo dore ko babukoze mu ibanga nta numwe batumiye.

Jennifer Lopez ukubutse mu Bufaransa n'umugabo we mu kwezi kwa buki bakomeje kugirana ibihe byiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND