RFL
Kigali

Uburyo bwiza waryamamo n'ububi ukwiye kwirinda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/08/2022 19:23
0


Menya uburyo bwiza bunyuranye bwo kuryama n’ububi ugomba kwirinda kuko bwagira ingaruka mbi ku buzima bwawe.



Ibijyanye no kuryama usanga bitavugwaho rumwe, bamwe bakavuga bimwe abandi ibindi ku byerekeranye n’uburyo bwiza bwo kuryamamo.

Mu kuryama usanga bamwe baryama bubitse inda abandi bakaryama bagaramye naho abandi (ari nabo benshi) bakaryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa se ibumoso.

Nyamara hari gihe ubyuka ubabara ibikanu, warwaye urukebu se, wagugaraye mu nda cyangwa umeze nk’uwarwaye ibinya, nuko bikavugwa ko byatewe nuko waryamye nabi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo bwo turyamamo duhereye ku buryo bwiza cyane tuze kugera ku bubi cyane wari ukwiriye no kwirinda nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo nk'uko bytangwajwe n'urubuga Healthline:

1.Kugarama

Ibyiza byabyo: bikurinda kuba warwara ibikanu, bikagabanya kuba warwara ikirungurira, kandi ku bagore ntacyo bitwara ku mabere yabo kuko nta kiba kiyabyiga.

Ibibi: Bishobora gutuma ugona iyo usinziriye

Nibyo koko kuryama ugaramye ni uburyo bwiza kuko bifasha umutwe, ijosi n’urutirigongo. Kandi bitewe nuko uba wiseguye umutwe bituma igifu kiba kiri munsi y’umuhogo bityo aside ntibe yabona uburyo izamuka ngo ugire ikirungurira.

Si ibyo gusa kuko nta nubwo wagira iminkanyari kuko nta kiba gitsikamiye mu maso. Kandi amabere uko yaba angina kose ntabangamirwa ahubwo abona uko yisanzura.

Icyo kuzirikana: Akenshi mu gihe uryamye ugaramye ushobora kugona niyo mpamvu usabwa kwisegura umusego utuma umutwe utaba wunamye cyane ku buryo byabuza umwuka kwinjira neza ahubwo ukaba umusego utuma wumva umutwe n’ibikanu biseguye neza.

2.Kuryamira urubavu

Ubu ni uburyo bwa kabiri bwiza bwo kuryamamo.

Ibyiza byabwo: Birinda kubabara ibikanu n’umugongo, birinda ikirungurira, ntabwo upfa kugona, ndetse ni bwo buryo bwiza iyo utwite.

Ibibi byabwo: ubu buryo bubangamira amabere ku bagore ndetse n’uruhu rw’aho ukunda kuryamira.

Mu by’ukuri nubwo mu bwiza ari uburyo bwa kabiri, nyamara usanga ari bwo buryo bunogeye abantu bose udakuyemo n’umwe keretse abafite uburwayi bwihariye.

Iyo uryamiye urubavu bifasha urutirigongo, ndetse ku barware ikirungurira uu buryo burabafasha gusa ntiburuta kuryama ugaramye.

Gusa nanone wibukeko umusaya uba waryamiye ariwo ugira iminkanyari cyane ndetse akenshi ubyuka hishushanyijeho ibyo waryamiye.

Kuko nanone amabere aba ameze nk’ari gutendera bituma arushaho kugwa ndetse ibiyakomeza bigacika intege.

Ibyo kuzirikana: Niba utwite ni byiza kuryamira uruhande rw’ibumoso kurenza urw’iburyo.

Mu gihe uryamira urubavu usabwa gukoresha umusego munini cyane ku buryo urutugu, ijosi  n’umutwe biba biringaniye.

3.Kuryama wihinnye cyane

Ubu buryo twagereranya na kwa kundi umwana mu nda ya nyina aba ameze si uburyo twakugiramo inama yo kuryamamo nubwo kuri bamwe bubabera bwiza.

Ibyiza byabwo: bufasha abasanzwe bagona kutagona, bukanaba bwiza ku batwite

Ibibi: Iyo waryamye gutya akenshi ubyuka ubabara umuongo, ibikanu ndetse ushobora no kurwara urukebu, amabere nayo akarushaho kugwa.

Ibyo kuzirikana: usanga akenshi muri ubu buryo amavi aba atunnye ndetse n’umugongo uhese ugasanga rero iyo ubyutse umugongo ukubabaza ndetse rimwe na rimwe ukumva mu mavi haguhekenya.

Ibi rero ni bibi dore ko iyo ukunze kuryama gutya wihese akenshi ugira iminkanyari mu maso ku buryo bwa vuba, amabere akagwa imburagihe ndetse ukazahetama umugongo vuba cyane cyane iyo uri muremure.

Niba ukunze kuryama wihinnye gerageza kutihina cyane, kandi ukoreshe umusego usigasira urutugu n’umutwe.

4.Kubika inda

Kuryama wubitse inda ni bwo buryo bubi bubaho, ndetse wari ukwiye guhita ubihagarika. Gusa hari aho biba byiza

Ibyiza byabyo: Iyo ugona biragabanyuka

Ibibi: kuribwa umugongo n’ibikanu, kuryamira amabere akabwatarara, iminkanyari mu maso, umugore utwite arabibujijwe by’umwihariko kimwe n’abarwayi b’umugongo

Akenshi iyo uryamye wubitse inda bibangamira urutirigongo bikaremerera ingingo n’imikaya bikaba byabyara ibinya no kuribwa.

Kuko akenshi usanga iyo wubitse inda uba ureba ku ruhande, binaniza ijosi cyane kuko uba umeze nk’uwahindukiye.

Ibyo kuzirikana: Niba uhisemo kuryama wubitse inda, bikore ku buryo uryama utareba ku ruhande ahubwo ureba hasi cyangwa usa n’ureba imbere, nibyo bitananiza ijosi ugereranyije no kuba ureba ku ruhande.

Gusa hano umusego ntuba ari ngombwa niyo uwushyizeho ugomba kuba ari muto cyane. 

Rero mbere yuko utwarwa n’agatotsi banza uryame mu buryo bunogeye kuko hari igihe uba uryamye uko wiboneye ibitotsi bikagutwara. 

Ikindi wakwibuika kandi ni uko ubu buryo bwose ntiwavuga ko uzahitamo bumwe gusa ukora kuko niyo waryama ugaramye, iyo usinziriye urahindukira, hamwe uzasanga waryamiye urubavu cyangwa wubitse inda. Gusa guhitamo uburyo bwiza uryamamo mbere yuko usinzira nibyo byiza kurenzaho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND