RFL
Kigali

BRALIRWA ikomeje irushanwa 'Mutzig Amabeats' ryashyiriweho aba-DJs bo mu gihugu hose

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/08/2022 11:21
0


Binyuze mu kinyobwa cya Mutzig, kimwe mu bikunzwe kurusha ibindi mu Rwanda, uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwateguye amarushanwa yiswe 'Mutzig Amabeats' ahuje abavangamiziki (DJs), bazazenguruka mu bice bitandukanye by'igihugu uzahiga abandi agahabwa amasezerano y'imikoranire.



Aya marushanwa yatangiye ku ya 15 Nyakanga 2022 biteganijwe ko azasozwa muri Nzeri, nyuma y'ibice bitatu biyagize ahabanje kwiyandikisha bizakurikirwa no gutora uwakoze uruvange rw'imiziki neza, mbere y'icyiciro cya nyuma kizazengurutsa aba-DJ batanu imbere y'abafana.

Mu kwiyandikisha, aba-DJs bashaka kwitabira aya marushanwa babinyuza ku rubuga rwa www.mutzigamabeats.rw, ari naho banyuza 'Mix' y'iminota itatu igasuzumwa n'abahanga mu muziki mbere y'uko ishyirwa ku rubuga ngo ijye mu irushanwa.

Mu cyiciro cya kabiri cy'irushanwa, impuguke zatoranirijwe kwita kuri aya marushanwa zizahitamo 'Mix' nziza z'Aba-DJ 50 ba mbere, zishyire ku rubuga rwa BRALIRWA, aho abafana bazatorera abavanze imiziki neza hakagaragara aba-DJ 10 ba mbere ari nabo bazakomeza mu kindi cyiciro.

Mu cyiciro cya gatatu, aba-DJ 10 bazaba batowe cyane n'abafana, bazazenguruka mu bitaramo bitandukanye bizategurwa mu izina rya 'Mutzig' mu bice bitandukanye by'igihugu, aho abacuranzi babiri babiri bazajya barushanirwa ku rubyiniro abafana bagatora iwarushije undi, kugeza habonetse batanu ba mbere ndetse n'uzahiga abandi muri rusange.

DJ uzaba uwa mbere azahembwa kuba umu-DJ wa Mutzig anahabwe amasezerano y'umwaka, mu gihe kandi babiri bazamukurira nabo bazahembwa bishimishije nk'uko bitangazwa na BRALIRWA.

Aya marushanwa yashyizweho muri gahunda ya 'Never Stop Starting' yagambiriye gufasha abanyempano n'abafite ibikorwa by'iterambere bitandukanye, yashyizweho n'uruganda rwa BRALIRWA rumaze imyaka 65 rukorera abanyarwanda.


Bralirwa yazirikanye aba DJs bo mu Rwanda ibashyiriraho irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND