RFL
Kigali

Ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Tayc byamenyekanye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/07/2022 8:15
0


Kwinjira mu gitaramo umuhanzi Tayc azakorera i Kigali, mu myanya y’icyubahiro umuntu azishyura ibihumbi 50Frw ariko hakaba n’abazinjirira ibihumbi 5000.



Ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo umuhanzi wo mu Bufaransa ufite inkomoko mu gihugu cya Cameroon, Julien Franck Bouadjie [Tayc] agiye gukorera mu Rwanda byamenyekanye.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Le Temps, Dodo n’izindi aherutse kubwira abafana be n’abakunzi b’umuziki ko bidatinze bagirana ibihe byiza i Kigali.

Mu butumwa Bruce Intore, umuyobozi wa Intore Entertainment izwiho gutegura ibitaramo by’abanyamujyi mu Rwanda aherutse kunyuza kumbugankoranyambaga ze yasangije abantu amashusho ya Tayc ubwe ari kwivugira ko agiye gutaramira mu Rwanda none igihe kikaba kigeze.


Ibiciro by’amatike byamenyekanye

Kwinjira muri iki gitaramo itike isanzwe ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi 5000, ahandi muri Floor ibihumbi 10, muri VIP ibihumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 50, aha ni kumuntu uzagura itike mbere y’igitaramo. Umuntu uzayigura ku muryango ku munsi w’igitaramo kuri ibi biciro haziyongeraho ibihumbi 5000


Tayc ni umwe mu bahanzi b’abahanga

Tayc yabonye izuba tariki 2 Gicurasi 1996 avukira mu Mujyi wa Marseille. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umunyamuziki ukundwa cyane. Afite album ziriho indirimbo zabiciye bigacika nka ‘Nyaxia’ yasohoye mu 2019, ‘Fleure Froide’ n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND