RFL
Kigali

Amerika: Ne-Yo yanyuze abitabiriye igitaramo gikomeye cyateguwe n’umunyarwanda Dj Innox-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/07/2022 13:12
0


Umuhanzi w'icyamamare Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo yerekanye ubuhangange bwe mu njyana ya RNB yigaragaza nk’umwami w’ibihe byose aririmbira imbaga y’abitabiriye igitaramo cy’amateka cyateguwe na Innox Entertainment iyobowe n'umunyarwanda uzwi nka DJ Innox.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ne-Yo yataramiye abitabiriye igitaramo cyateguwe na Innox Entertainment, kompanyi ikomeye muri Amerika imenyerwe mu gutegura ibitaramo no guhuza abahanzi nyarwanda n’abakunzi babo batuye muri Amerika.

Ni igitaramo cyabereye mu mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, aho abanyabirori n’abakunzi b’umuziki ugezweho ubu no mu bihe bya mbere banyuzwe no gutaramirwa na Neyo.

DJ Innox washinze ikigo gikora imyidagaduro kitwa Innox Entertainment, akorana bya hafi na The Ben cyane ko yanagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond.

Uretse iyi ndirimbo DJ Innox aherutse no gutegura igitaramo yatumiyemo The Ben cyari kigamije kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2022.

DJ Innox asanzwe atumira abandi bahanzi benshi b’Abanyarwanda n’abanyamerika mu bitaramo bye, akenshi ibitaramo bye bikunda kwitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Niyo ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi

Umunyamerika Ne-Yo [Gogo] yataramiye i Kigali mu mwaka wa 2019, yahakoreye igitaramo cy’amateka cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Cyari igitaramo cyiswe "Kwita Izina Concert" cyabereye mu nyubako ya BK Arena yahoze yitwa Kigali Arena.

Iki gitaramo cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu bikorwa biri muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni igitaramo Ne-Yo yahuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda nka Charly na Nina, Bruce Melodie, Riderman na Meddie.

Ne-Yo yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent”, “Marry You”, ‘‘Sexy love’’ yakoranye na Diamond Platnumz n’izindi.

Mbere y'uko Neyo yerekeza ku rubyiniro, hano yari kumwe na Dj Innox

Ne-Yo w’imyaka 39 yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri, aba mu itsinda ryitwaga Envy ryaje gusenyuka mu 2000, ahita awukora ku giti cye n’ubwo bitari byoroshye.

Mu 2004 ni bwo yatangiye kumenyekana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.

Umwaka wa 2006 ni wo wasize Isi yose irangamiye uyu mugabo wavutse mu 1979. Icyo gihe yashyize hanze album ye ya mbere yitwa “In My Own Words” yabaye iya mbere ku rutonde rukorwa na Billboard muri Amerika.

Neyo yanyuze abitabiriye

Neyo imbere y'urubyiniro

Mu 2007 yasohoye album yise “Because of you”; “Year of the Gentleman’’ yo mu 2008; mu 2010 yamuritse “Libara Scale’’, 2012 yasohoye ‘‘R.E.D’’, 2015 yasohoye ‘‘No-Fiction’’ naho mu 2018 yasohoye ‘‘Good Man’’.

Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.

Dj Innox ni umwe mu bafite uruhare runini mu myidagaduro yo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND