RFL
Kigali

Pacson yasobanuye EP ‘King Talk’ yahurijeho abarimo Prime

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2022 12:30
1


Umuhanzi Ngoga Lwanga Edison wamamaye mu muziki nka Pacson, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Extended Play (EP) y’indirimbo umunani yise ‘King Talk’.



Pacson usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv1 yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo yagiye ahurizamo abaraperi bagenzi be zirimo ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Imari Iziritse’, ‘Samehood’, ‘Anti-Virus’ n’izindi nyinshi.

Uyu muraperi w’imyaka 34, avuga ko yari amaze igihe atumvikana mu muziki biturutse ku gutunganya iyi EP, ariko kandi ngo si umuhanzi ukorera ku gitutu.

Aherutse gusohora indirimbo ‘King Talk’ yakoranye n’umuraperi Prime ari nayo yitiriye iyi EP. Ndetse, avuga ko mu byumweru bibiri amashusho yayo azaba yasohotse, kandi arimo umwihariko w’injyana ya Hip Hop.

Pacson yabwiye INYARWANDA ko yakoranye indirimbo na Prime kubera ko ari we muntu wamuhaye igitekerezo cyo gukora indirimbo nk’iyi na Ep.

Prime yabwiye Pacson ko ari umuhanzi wakoze ibikorwa bidasanzwe mu muziki, ari nayo mpamvu kuri we amufata nk’umwami w’iyi njyana.

Ati “Arambwira ati ahubwo reka dukore indirimbo tuyite ‘King Talk’, kuko iyo umwami avuze abana bagomba guceceka bagatega amatwi. Ushobora kuza ugakora indirimbo zisakuza iminsi ibiri ariko njye nkakora indirimbo wumva buri gihe, uyu munsi turacyumva indirimbo za Jay Polly.”

Uyu muraperi yavuze ko iyi EP ye iriho indirimbo zumvikanisha urugendo rwe mu muziki wa Hip Hop n’uruhare rwe mu guteza imbere iyi njyana, ubuzima bwa buri munsi n’ibindi.

Ni EP kandi avuga ko izumvikanisha ko atari umuraperi gusa, kuko n’injyana ya Drill ayishoboye.

Ati “Izaba ivuga cyane cyane ku buzima busanzwe, Hip Hop n’uruganda rw’umuziki, aho ikibuga cy’umuziki cyatangiriye, aho bigeze, abananiza abandi, abateza imbere uyu muziki, abananizwa, abana bakandamizwa, mbese ishingiye ku kuri.”

Pacson yavuze ko kuba iyi Ep yarayise ‘King Talk’ (Umwami aravuga) bitavuze ko ari umwami, ahubwo ngo buri wese aba umwami bitewe n’ikibuga arimo.

Yavuze ko atangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize EP ye mu gihe ari mu biganiro n’umuhanzi Feffe Busi wo muri Uganda ndetse na Jyggar wo muri Tanzania.

Avuga ko aba bose bemeranyije gukorana indirimbo, ariko ko bataremeranya ku ba Producer bazakorana. Ati “Icyizere cyo gukorana kirahari, ariko haracyarimo kutumvikana kubera ko bifuza gukorerwa na ba Producer babo nanjye nifuza gukorana na ba Producer b’iwacu. Icyizere kirahari, bigeze nko kuri 80%.”

Fefe Bussi uri mu mishinga y’indirimbo na Pacson azwi mu ndirimbo zirimo 'Love you', 'Feffe Bussi', Who is who', 'Romantic', 'Gulu' n'izindi. Ni mu gihe Jyggar wo muri Tanzania yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Hawaniwezi', 'Kila Siku', 'Number' n'izindi.


Pacson yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Extended Play (EP) yise ‘King Talk’


Umuraperi Prime wakoranye indirimbo na Pacson


Pacson yavuze ko ari mu biganiro n’abahanzi barimo Jyggar na Feffe Bussi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KING TALK’ YA PACSON NA PRIME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza 1 year ago
    Yes yes pcson pull up manigger





Inyarwanda BACKGROUND